1Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musoziw'i Gilibowa.
2Abafilisitiya basendekereza Sawuli n'abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
3Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.
4Sawuli ni ko kubwiraumutwaje intwaro ati “Kura inkota yaweuyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.”Arikoumutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.
5Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.
6Uko ni ko Sawuli yatanze, n'abahungu be uko ari batatu, n'abo mu nzu ye bose bagwa hamwe.
7Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, bata imiduguduyabo barahunga.
8Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeyebwaho Abafilisitiya baje gucuzaabapfu, basanga Sawuli n'abahungu be baraguye ku musoziw'i Gilibowa.
9Baramucuzabajyana igihanga cye n'intwaro ze, batuma mu gihugu cy'Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo.
10Intwaro ze bazishyira mu ngoro y'imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni.
11Nuko ab'i Yabeshi y'i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,
12ab'intwari bose barahaguruka, bakurayointumbi ya Sawuli n'intumbi z'abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y'umwela w'i Yabeshi, baherako biyirizaubusaiminsi irindwi.
13Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumurayacumuyeku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry'Uwiteka, kandi kuko yashikishijeumushitsi ngo amuhanuze,
14ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha,ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.