1BukeyeAbisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburonibaravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turiuburabwawe.
2Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yariumwami, ni wowe watabazaga Abisirayeliukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni woweuzaragiraubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzabaumugabaw'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’”
3Nuko abakuru ba Isirayeli bose basangaumwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y'Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abeumwami wa Isirayeli, nk'uko Uwiteka yavugiyemuri Samweli.
4Hanyuma Dawidi n'Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturagebo muri icyo gihugu bari basanzwemo.
5Ab'i Yebusi babwira Dawidi bati “Hano ntabwouzahamenera.”Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, ari ho habayeururembo rwa Dawidi.
6Ubwo Dawidi yaravuze ati “Uri bubanze kunesha Abayebusi, ni weuzabaumutware n'umugaba”. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari weubanza kuhamenera, abaumugabaw'ingabo.
7Dawidi atura muri icyo gihome gikomeye, ari cyo cyatumye bacyitaururembo rwa Dawidi.
8Yubakaumuduguduimpande zarwo zose,uhereye i Milo n'impande zose. Yowabu na we asana ibindi bice by'umudugudubisigaye.
9Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we.
10Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n'Abisirayeli bose kumwimika nk'uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli.
11Ngaba abagabo b'intwari Dawidi yari afite, ukoumubarewabo wari uri: Yashobeyamuumwana w'Umuhakimoni,umutware w'ab'intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.
12Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo w'Umwahohi, yari uwo muri abo bagabo b'intwari batatu.
13Uwo yari kumwe na Dawidi i Pasidamimu, ubwo Abafilisitiya bari bateraniyeyo ngo barwane, maze abantu bahunga Abafilisitiya. Aho hariumurimawarimo sayiri nyinshi.
14Ariko bo bahagarara hagati muri uwo murima, barawurinda bica abo Bafilisitiya, Uwiteka abakirisha kunesha gukomeye.
15Abatatu kuri ba bandi mirongo itatu baramanuka basanga Dawidi ku rutaremu buvumobwa Adulamu. Ingabo z'Abafilisitiya zari zigerereje mu kibaya cy'Abarafa.
16Ubwo Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu.
17Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabonaunsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.”
18Maze abo batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi mu iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywaho, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka.
19Aravuga ati “Imana yanjye indinde kuba nakora ntyo! Ndebe nywe amaraso y'aba bagabo bahaze amagara yabo!”Kuko bayazanye bihaze, ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.
20Abishayi murumunawa Yowabu ni we wariumutware w'abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n'abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.
21Muri abo batatu ni we wariufiteicyubahiro kurusha abandi babiri, ahindukaumutware wabo. Ariko ntiyahwanye n'abatatu ba mbere.
22Benaya mwene Yehoyadaumwana w'umugabow'intwari w'i Kabusēli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.
23Yishe n'umugabow'Umunyegiputa muremure cyane,uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y'icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kubokokwe ararimwicisha.
24Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari.
25Yari afite icyubahiro kurutaba bandi mirongo itatu, ariko ntiyari ahwanye na batatu ba mbere. Dawidi amugiraumutware w'abarinzi be.
26Kandi abagabo b'abanyambaraga bo mu ngabo ze ni Asaheli murumunawa Yowabu, na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu,
27na Shamoti w'Umuharari na Helesi w'Umupeloni,
28na Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, na Abiyezeri w'Umunyanatoti,
29na Sibekayi w'Umuhusha na Ilayi w'Umwahohi,
30na Maharayi w'Umunyanetofa, na Heledu mwene Bāna Umunyanetofa,
31na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini, na Benaya w'Umunyapiratoni,
32na Hurayiwo ku tugezitw'i Gāshi na Abiyeli w'Umunyaruba,
33na Azimaveti w'Umunyabahurimu, na Eliyahaba w'i Shālabini.
34Bene Hashemu w'Umugizoni ni Yonatani mwene Shage w'Umuharari,
35na Ahiyamu mwene Sakari w'Umuharari na Elifali mwene Uri,
36na Heferi w'Umumekerati na Ahiya w'Umupeloni,
37na Hesero w'Umunyakarumelina Nārayi mwene Ezubayi,
38na Yoweli murumunawa Natani, na Mibuharimwene Hagiri,
39na Seleki w'Umwamoni, na Naharayi w'i Bērotiutwara intwaro za Yowabu mwene Seruya,
40na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri,
41na Uriya w'Umuhetina Zabadi mwene Ahilayi,
42na Adina mwene Shiza w'Umurubeni,umutware w'Abarubenin'abantu mirongo itatu hamwe na we,
43na Hanāni mwene Māka na Yoshafati w'Umumituni,
44na Uziya w'Umwashitaroti, na Shama na Yeyeli bene Hotamu w'Umunyaroweri,
45na Yediyayeli mwene Shimuri na murumunawe Yoha w'Umutisi,
46na Eliyeli w'Umumahavi, na Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu na Ituma w'Umumowabu,
47na Eliyeli na Obedi na Yāsiyeli w'Umumesoba.