1Nuko Dawidi ajya inama n'abatware batwara ibihumbi, n'abatwara amagana n'abandi batware bose.
2Dawidi abwira iteraniro ry'Abisirayeli ryose ati “Ibi niba mubishima kandi niba bivuye ku Uwiteka Imana yacu, dutumehose kuri bene wacu basigaye mu gihugu cya Isirayeli cyose, no ku batambyi n'Abalewi bari mu miduguduyabo n'ibikingi byabo, kugirango bateranire aho turi.
3Tujye kugarura isanduku y'Imana yacu muri twe, kuko tutayitayeho ku ngoma ya Sawuli.”
4Abahateraniye bose bemera ko bagiye gukorabatyo, kuko iyo nama abantu bose bayishimye.
5Nuko Dawidi ateranya Abisirayeli bose,uhereye i Shihori ku kagezi ka Egiputaukageza aharasukirwa i Hamati, kugirango bajye kwenda isanduku y'Imana bayikure i Kiriyatiyeyarimu.
6Dawidi azamukanan'Abisirayeli bose bajya i Bāla, ari yo Kiriyatiyeyarimu y'Abayuda, kugirango bakureyoisanduku y'Uwiteka Imana, ari yo yicara ku Bakerubi ikitwa rya Zina.
7Maze baheka isanduku y'Imana ku igare rishya, bayikura mu nzu ya Abinadabu, Uza na Ahiyo barayishorera.
8Nuko Dawidi n'Abisirayeli bose biyerekera imbere y'Imana n'imbaraga zabo zose, baririmba bacuranga inanga na nebelu n'amashako n'ibyuma bivuga, bavuza n'amakondera.
9Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza aramburaukubokokuramira isanduku, kuko inka zari zitsikiye.
10Uburakari bw'Uwiteka bugurumanira kuri Uza aramwica, kuko yaramburiyeukubokoisanduku, agwa aho ngaho imbere y'Imana.
11Dawidi ababazwa n'uko Uwiteka asumiyeUza. Aho hantu ahahimba Peresuza na bugingo n'ubu.
12Uwo munsi Dawidi atinya Imana aravuga ati “Najyana nte isanduku y'Imana imuhiraiwanjye?”
13Nuko Dawidi ntiyacumbukuraiyo sanduku ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi, ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu rugo rwa Obededomu w'Umugiti.
14Isanduku y'Uwiteka imara amezi atatu mu bo kwa Obededomu, iri mu rugo rwe. Uwiteka ahaumugishaurugorwa Obededomu n'ibyo yari afite byose.