1Nuko binjiza isanduku y'Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y'Imana ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko bari amahoro.
2Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantuumugisha mu izina ry'Uwiteka.
3Maze agaburiraabantu ba Isirayeli bose, abagabo n'abagore,umuntu wese amuha irobe ry'umutsima n'igiti cy'inyama, n'umubumbe w'inzabibu zumye.
4Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y'isanduku y'Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza.
5Abo ni aba: Asafu yariumukuruagakurikirwa na Zekariya, na Yeyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obededomu na Yeyeli bari bafite nebelu n'inanga, kandi Asafu yari afite ibyuma birenga avuza cyane,
6na Benaya na Yahaziyeli abatambyi, bajyaga bavugiriza amakondera imbere y'isanduku y'isezerano ry'Imana.
7Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka.
8Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,
Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.
9Mumuririmbire, mumuririmbire n'ishimwe,
Muvugeimirimo itangaza yakoze yose.
10Mwīrāte izina rye ryera,
Imitima y'abashaka Uwiteka yishime.
11Mushake Uwiteka n'imbaraga ze,
Mushake mu maso he iteka ryose.
12Mwibuke imirimo itangaza yakoze,
Ibitangaza bye n'amateka yo mu kanwa ke.
13Mwa rubyaro rwa Isirayeliumugaragu we mwe,
Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije,
14Uwiteka ni we Mana yacu,
Amateka ye ari mu isi yose.
15Mujye mwibuka isezerano rye iminsi yose,
Ijambo yategetse ibihe ibihumbi.
16Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu,
N'indahiro yarahiye Isaka,
17Akayikomereza Yakobo kuba itegeko,
Akayikomereza Isiraheli kuba isezerano ridashira.
18Ati “Ni wowe nzaha igihugu cy'i Kanāni,
Kubaumwanduukugerewe.”
19Umubarewaboukirimuke,
Muke cyane, na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu.
20Bazereraga mu mahanga atari amwe,
Bava mu gihugu cy'umwami bakajya mu kindi.
21Ntiyakundiraumuntu ko abarenganya,
Ndetse yabacyahiye abami.
22Ati “Ntimukoreku bo nasīze,
Ntimugireicyo mutwara abahanuzi banjye.”
23Muririmbire Uwiteka, mwe abari mu isi mwese,
Mwerekane agakiza ke uko bukeye.
24Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga,
Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.
25Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane,
Kandi ateyeubwoba arusha imana zose.
26Kuko imana z'abanyamahanga zose ari ibigirwamana,
Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.
27Icyubahiro n'igitinyiro biri kuri we,
Imbaraga n'ibyishimo biri iwe.
28Mwa miryango y'amahanga mwe,
mwāturireUwiteka yuko afite icyubahiro n'imbaraga.
29MwāturireUwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro,
Muze imbere ye muzanye ituro,
Musengane Uwitekaubwiza bwo kwera.
30Mwe abari mu isi mwese mwe,
Muhindire imishitsi imbere ye,
Isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
31Ijuru rinezerwe isi yishime,
Bavugiremu mahanga bati “Uwiteka ari ku ngoma.”
32Inyanja ihorerane n'ibiyuzuye,
Mu gasozi hishimane n'ibihari byose.
33Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo imbere y'Uwiteka,
Kuko azanwa no guciraabari mu isi imanza.
34Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,
Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 118.1; 136.1; Yer 33.11
35Muvugemuti “Mana y'agakiza kacu,udukize.”
Utubumbire hamweudukuyemu mahanga,
Kugirango dushime izina ryawe ryera,
Twishimire ishimwe ryawe.
36Uwiteka Imana y'Abisirayeli isingizwe,
Uhereye kera koseukageza iteka ryose.
Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.
37Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, kugirango bahore bakorera imbere y'iyo sanduku, nk'uko byari bikwiriye imirimo y'iminsi yose,
38na Obededomu na bene se mirongo itandatu n'umunani, kandi Obededomu mwene Yedutunina Hosa baba abakumirizi.
39Kandi ashyiraho Sadokiumutambyi, na bene se b'abatambyi imbere y'ihema ry'Uwiteka ryari ku kanunga k'i Gibeyoni,
40kugirango bajye batambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero cy'ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, nk'uko byari byaranditswe byose mu mategeko y'Uwiteka yategetse Abisirayeli.
41Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutunin'abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugirango bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
42Kandi Hemani na Yedutuniabo bagiraga amakondera n'ibyuma birenga by'abantu bajyaga bavuza, bagiraga n'ibintu bitera indirimbo z'Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuningo barinde irembo.
43Abantu bose baherako baratahaumuntu wese ajya iwe, Dawidi asubiraiwe ajya gusabira inzu yeumugisha.