1Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwiraumuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y'imyerezi, ariko isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ikaba mu ihema.”
2Natani asubizaDawidi ati “Kora ukoumutimawaweushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.”
3Iryo joro ijambo ry'Imana rigera kuri Natani, iravuga iti
4“Gendaubwireumugaragu wanjye Dawidi uti ‘Umva uko Uwiteka avuze ati: Ntuzanyubakire inzu yo kubamo,
5kuko ntabwo nigeze kuba mu nzuuhereye ku munsi nazamuriyeAbisirayeli kugezaubu, ahubwo najyaga mva mu ihema nkajya mu rindi, nava mu buturonkajya mu bundi.
6Mbese ahantu hose nagendaniye n'Abisirayeli bose, hari ubwo navuganaga n'umucamanza wese w'Abisirayeli, uwo nategetse kuragiraubwoko bwanjye nti: Ni iki cyababujijekunyubakira inzu y'imyerezi?’
7“Nukoubwireumugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uwiteka Nyiringabo avuze atya ati: Nagukuyemu rugo rw'intama no mu bwungeri bwazo, ngo ubeumwami w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.
8Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimbura abanzi bawe bose imbere yawe, kandi nzaguha izina rihwanye n'amazina y'abakomeye bo mu isi.
9Kandi nzagereraubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature habe ahantu habo bwite be kuzimukaukundi. Kandi abanyarugomontibazongera kubaburabuza nk'ubwa mbere,
10nko mu gihe nategekeye abacamanza gutwaraubwoko bwanjye bwa Isirayeli: nzajya ncogoza ababisha bawe bose. Kandi ndakubwira yuko Uwiteka azakubakira inzu.
11“‘Kandi iminsi yawe yo gusanga ba sogokuruzanigera, nzaherako mpagarikeurubyaro rwawe rukuzungure, umwe wo mu bahungu bawe nkomezeubwami bwe.
12Uwo ni weuzanyubakira inzu, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.
13Nzamuberase na we azamberaumwana. Sinzamukurahoimbabazi zanjye nk'uko nazikuye ku wakubanjirije.
14Ahubwo nzamubesha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye iteka ryose, kandi ingoma ye izakomezwa iteka ryose.’”
15Ayo magambo yose n'uko kwerekwa kose, ni ko Natani yabibwiye Dawidi.
16Umwami Dawidi aherako arinjira yicara imbere y'Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Uwiteka Mana, n'inzu yanjye ni iki, nkawe kunzanaukarindaungeza aha?
17Ndetse ibyo byari byoroshye imbere yawe Mana, arikouvuzeno ku by'inzu y'umugaragu wawe bizashyira kera, kandiurarebyeumpwanya n'umuntu w'umunyacyubahiro kinini, Uwiteka Mana.
18Jyewe Dawidi, nabasha kukubwira iki kandi ku by'icyubahiroumugaragu wawe ngiriwe? Kuko ari wowe uziumugaragu wawe.
19Uwiteka, ibyo bikomeye byose wabikoreyeumugaragu wawe nk'ukoumutimawawe wibwira, kugirango werekane ibyo bikomeye byose.
20Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk'uko twabyumvishije amatwi yacu byose.
21Kandi ni irihe shyanga mu isi rihwanye n'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, Imana yicunguriyengo ribeubwoko bwayo,ukibonera izinauriheshejwe n'ibikomeye biteyeubwoba wakoze, ubwo wirukaniraga amahanga imbere y'ubwoko bwawe wacunguye,ukabukuramuri Egiputa?
22Kukoubwoko bwawe bwa Isirayeli wabugizeabantu bawe bwite iteka ryose, nawe Uwiteka wahindutse Imana yabo.
23“Nuko none Uwiteka, ijambouvuzeku mugaragu wawe no ku nzu ye rikomezwe iteka ryose, kandiugenze nk'ukouvuze.
24Kandi izina ryawe rikomezwe rikuzwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ari we Mana y'Abisirayeli abere Abisirayeli Imana’, kandi inzu y'umugaragu wawe Dawidi ikomezwe imbere yawe,
25kuko ari wowe Mana yanjye,uhishuriyeumugaragu wawe yukouzanyubakira inzu. Ni cyo gitumyeumugaragu wawe mpangara gusengera imbere yawe.
26Kandi none Uwiteka, ni wowe Manausezeranijeumugaragu wawe iryo jambo ryiza,
27ukishimira guha inzu y'umugaragu waweumugisha igahoraho imbere yawe iteka ryose, kuko ari wowe Uwitekauyihayeumugisha, izahoranaumugisha iteka ryose.”