1Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n'imiduguduyaho, ayinyaga Abafilisitiya.
2Anesha n'i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano.
3BukeyeDawidi anesha Hadarezeriumwami w'i Soba, amugezai Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomezaubwami bwe ku ruzi Ufurate.
4Dawidi amunyaga amagare igihumbi n'abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by'amafarashi akururaamagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.
5BukeyeAbasiriya b'i Damasiko baje gutabara Hadarezeriumwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri.
6Dawidi aherako ashyira ibihome i Siriya ku murwa w'i Damasiko, Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira indabukirano. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
7Dawidi anyaga n'ingabo z'izahabu zatwarwaga n'abagaragu ba Hadarezeri, azizana i Yerusalemu.
8Kandi i Tibuhatin'i Kuni, imiduguduya Hadarezeri, Dawidi ayikuramoimiringa myinshi cyane. Ni yo Salomo yakoresheje ikidendezi cy'umuringa, n'inkingi n'ibintu by'imiringa.
9BukeyeTowuumwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yanesheje ingabo za Hadarezeriumwami w'i Soba,
10atumaumwana we Hadoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa, no kumuhaimpundu z'uko yarwanye na Hadarezeri akamunesha, kuko Hadarezeri yajyaga arwana na Towu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by'izahabu n'ifeza n'imiringa by'amoko yose,
11na byo Umwami Dawidi abitura Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu, ibyo yari anyaze muri aya mahanga yose: mu Bedomu no mu Bamowabu no mu Bamoni, no mu Bafilisitiya no mu Bamaleki.
12Kandi Abishayi mwene Seruya anesha Abedomu mu kibaya cy'umunyu, abicamo abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani.
13Maze ashyira ibihome mu Edomu, Abedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
14Dawidi ategeka Isirayeli yose, aca imanza zo gukiranuka zitabera mu bantu be bose.
15Yowabu mwene Seruya ni we wariumugabaw'ingabo, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wariumucurabwenge,
16na Sadoki mwene Ahitubu na Abimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, na Shavusha ni we wariumwanditsi,
17na Benaya mwene Yehoyada ni we wariumutware w'Abakereti n'Abapeleti, na bene Dawidi bari abatware bakikijeumwami.