1 Amateka 19:1-19 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo Nahashiumwami w'Abamoni aratanga,umwana we yima ingoma ye.

2Dawidiabyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.”
Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumaraumubabaro wa se. Bukeyeabagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy'Abamoni kwa Hanuni, kumumaraumubabaro.

3Ariko ibikomangoma by'Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbeseugirango Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumaraumubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegerezaumurwa kugirango bawurimbure, kandi no gutataigihugu?”

4Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza.

5Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n'isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugumei Yeriko kugezaahoubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.”

6Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n'Abamoni bohereza italanto z'ifeza igihumbi kuguriraamagare n'abagendera ku mafarashi by'i Mezopotamiya, n'ibyo muri Aramumāka n'iby'i Soba.

7Nuko biguriraamagare inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, baguriran'umwami w'i Māka n'ingabo ze baraza bagerera aherekeye i Medeba, Abamoni bava mu miduguduyabo baraterana bajya kurwana.

8Dawidi abyumvise agaba Yowabu n'ingabo z'abanyambaraga zose.

9Maze Abamoni bava mu mudugudubirema ingamba ku irembo ryawo, kandi abami babatabaye bariukwabo ku gasozi.

10Yowabu abonye kourugamba rumuremeye imbere n'inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abaremaurugamba bahangana n'Abasiriya.

11Abandi bantu basigaye abaha murumunawe Abishayi, na bo biremaurugamba bahangana n'Abamoni.

12Yowabu abwira Abishayi ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko, nanjye nzakuvuna.

13Komera turwane kigabo ku bw'ubwoko bwacu n'imiduguduy'Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

14Nuko Yowabu n'abari kumwe na we begera Abasiriya ngo barwane, baramuhunga.

15Abamoni babonye yuko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi murumunawa Yowabu, biroha mu mudugudu. Maze Yowabu aza i Yerusalemu.

16BukeyeAbasiriya babonye ko baneshejwe imbere y'Abisirayeli batuma impuruza, bakurayoAbasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofakiumugabaw'ingabo za Hadarezeri houmugaba.

17Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, aremaurugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kuremaurugamba ahangana n'Abasiriya, Abasiriya barwana na we.

18Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare,umubarewayo yari ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofakiumugabaw'ingabo.

19Nuko abagaragu ba Hadarezeri babonye yuko baneshejwe imbere y'Abisirayeli, bayoboka Dawidi bamuhakwaho. Kandi n'Abasiriya bahakana ko batazongera kuvunaAbamoniukundi.

cle>