1 Amateka 20:1-8 BYSB2001 - Bible AI

1Nukoumwakautashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy'Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya.

2Dawidi yenda ikamba ry'umwami waho arimukuraku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y'izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y'igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo muduguduakuramoiminyago myinshi cyane.

3Akuramon'abantu bo muri wo, abakereza inkero n'ibyuma biharura n'intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imiduguduy'Abamoni yose, hanyuma Dawidi n'ingabo ze zose basubirai Yerusalemu.

4Hanyuma y'ibyo habaho intambara y'Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w'Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b'igihanda, maze baraneshwa.

5Bukeyehongera kuba intambara y'Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumunawa Goliyati w'Umugiti,urutirw'icumu rye rwari rumezenk'igiti kiboherwaho imyenda.

6Bukeyehongera kubahointambara i Gati. Hariumugabomuremure cyane, wariufiteintoki n'amano byose ari makumyabiri na bine, ku kubokohagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

7Nuko asuzuguraAbisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuruwa Dawidi aramwica.

8Abo babyawe na cya gihanda cy'i Gati, batsembwa na Dawidi n'abagaragu be.

le>