1 Amateka 21:1-30 BYSB2001 - Bible AI

1BukeyeSatani ahagurukiraAbisirayeli, yoshya Dawidi kubaraAbisirayeli.

2Dawidi abwira Yowabu n'abatware b'abantu ati “Nimugende mubareAbisirayeli,uhereye i Bērishebaukageza i Dani, maze muze mumbwire kugirango menyeumubarewabo.”

3Yowabu aravuga ati “Uwiteka nagwize abantu be baruteumubarewariusanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databujaubishakiye iki? Ni iki gitumaushyirisha Abisirayeli hourubanza?”

4Ariko ijambo ry'umwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isirayeli cyose maze asubirai Yerusalemu.

5Yowabu azanira Dawidiumubarew'abantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza n'agahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bariuduhumbi tune n'inzovu ndwi, abagabo bambara inkota.

6Ariko ntiyabariyemo Abalewi n'Ababenyamini, kuko ijambo ry'umwami ryari ryamuzinuye.

7Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli.

8Dawidi abwira Imana ati “Ndacumuyecyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze kurahogukiranirwa k'umugaragu wawe, kuko nakoze iby'ubupfu bwinshi.”

9Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati

10“Gendaubwire Dawidi uti ‘Uwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.’”

11Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo ‘Hitamo icyoushaka

12ariuguterwa n'inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n'ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y'Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugigayatera mu gihugu, na marayika w'Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’Nuko rero tekerezaumbwire uko nsubizauwantumye.”

13Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y'Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y'abantu.”

14Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga. Mu Isirayeli hapfamo abagabo inzovu ndwi.

15Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakurukaiyo nabi, abwira marayikaurimbura ati “Birahagije nonehounamuraukubokokwawe.”Kandi marayika w'Uwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunaniw'Umuyebusi.

16Dawidi yuburaamaso abona marayika w'Uwiteka ahagaze hagati y'isi n'ijuru, afite inkota mu ntoki ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi n'abakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye.

17Dawidi abwira Imana ati “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuyengakora iby'ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuyeiki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye,ukubokokwawe kube ari jye kwerekeraho n'inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.”

18Nuko marayika w'Uwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunaniw'Umuyebusi.

19Nuko Dawidi azamurwa n'ijambo rya Gadi avuze mu izina ry'Uwiteka.

20Orunaniarahindukiraabona marayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Kandi Orunaniyahuragaingano.

21Nuko Dawidi ajya kwa Orunani, Orunaniarebye abona Dawidi, maze ava mu mbuga yubikaamaso imbere ya Dawidi.

22Dawidi aherako abwira Orunaniati “Mpa ikibanza kuri iyi mbuga nubakireho Uwiteka igicaniro, turayigura ibiguzi uko igiciro cyayo cyose kiri, kugirango mugigaikurwe mu bantu.”

23Orunaniabwira Dawidi ati “Yijyane nyagasani mwami,ukoreukoushaka. Dore nguhayeinka ho ibitambo byoswa, nguhayen'ibihurisho ho inkwi, n'ingano ngo zibe ituro ry'ifu. Byose ndabitanze.”

24Umwami Dawidi abwira Orunaniati “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.”

25Nuko Dawidi agura na Orunaniikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu.

26Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirishaumurirouva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy'igitambo cyoswa.

27Uwiteka ategeka marayika, asubizainkota ye mu rwubatirwayo.

28Icyo gihe Dawidi abonye ko Uwiteka yamushubirije ku mbuga ya Orunaniw'Umuyebusi, ni ko kujya atambirayo,

29Kuko ihema ry'Uwiteka Mose yakoreye mu butayu, n'icyotero cy'ibitambo byoswa, muri iyo minsi byari ahantu ho ku kanunga i Gibeyoni.

30Ariko Dawidi ntiyabasha kujya imbere yayo ngo agishe Imana inama, kuko yari yaratinye inkota ya marayika w'Uwiteka.

cle>