1 Amateka 27:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Abisirayeli ukoumubarewabo wari uri, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruzan'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware bakoreragaumwamiumurimowose w'ibihe byajyaga biha ibindi, ukoukwezi gutashye mu mezi yose y'umwaka, bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

2Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wariumutware w'igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

3Uwo yari uwo muri bene Perēsi, akaba n'umutware w'abagaba b'ingabo bose bo mu kwezi kwa mbere.

4Dodayi w'Umwahohi, ni we wariumutware w'igihe cy'ukwezi kwa kabiri, Mikulotiyari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

5Benaya mwene Yehoyadaumutambyi mukuru, ni we wariumugabaw'ingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

6Benaya uwo ni we wariumugabow'umunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wariumutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye.

7Asaheli murumunawa Yowabu, ni we wariumutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa n'umuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

8Shamuhutiw'Umwizura, ni we wariumutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

9Ira mwene Ikeshi w'Umunyatekowa, ni we wariumutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

10Helesi w'Umupeloni wo mu Befurayimu, ni we wariumutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

11Sibekayi w'Umuhusha w'Abazera, ni we wariumutware wa munaniwo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

12Abiyezeri w'Umunyanatoti w'Ababenyamini, ni we wariumutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

13Maharayi w'Umunyanetofa w'Abazera, ni we wariumutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

14Benaya w'Umunyapiratoni w'Abefurayimu, ni we wariumutware wa cumi n'umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

15Heludayiw'Umunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wariumutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bine.

16Kandiabatwaraga imiryango ya Isirayeli, mu muryango w'Abarubenini Eliyezeriumuhungu w'umutware Zikiri, mu w'Abasimeyoni ni Shefata mwene Māka,

17mu w'Abalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki.

18Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.

19Mu wa Zebulunini Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutalini Yerimoti mwene Aziriyeli,

20mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cy'uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.

21Mu gice cy'uwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.

22Mu wa Dani ni Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware b'imiryango ya Isirayeli.

23Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri y'ubukurun'abatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n'inyenyeri zo mu ijuru.

24Yowabu mwene Seruya atangira kubarantiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeliumujinya, kandiumubarentiwanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma y'Umwami Dawidi.

25Azimaveti mwene Adiyeli ni we wariumutware w'ububikobw'umwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wariumutware w'ububikobwo mu mirima, no mu miduguduno mu birorero no mu bihome,

26Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingagaubutaka.

27Shimeyi w'i Rama ni we wariumutware w'inzabibu, na Zabudi w'i Shifimu ni we wariumutware w'imbuto z'inzabibu zo gushyira mu bubikobwa vino.

28Bālihanani w'i Gederi ni we wariumutware w'imyelayo n'imishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wariumutware w'ububikobw'amavuta.

29Shiturayiw'i Sharoni ni we wariumutahira w'amashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayini we wariumutahira w'amashyo yo mu mibande.

30Obili w'Umwishimayeli ni we wariumutware w'ingamiya, na Yedeya w'Umunyameronoti ni we wariumutware w'indogobe.

31Yazizi w'Umuhagari ni we wariumutahira w'imikumbi. Abo bose ni bo bari abatware b'ibintu by'Umwami Dawidi.

32Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wariumujyanama,umugabow'umunyabwenge kandi w'umwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana b'umwami.

33Ahitofeli ni we wariumujyanama w'umwami, na Hushayi w'Umwaruki yari incuti y'umwami.

34Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wariumugabaw'ingabo z'umwami.

cle>