1 Amateka 28:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Dawidi yateranirije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, n'abatware b'imiryango n'abatware b'imitwe yakoreragaumwami bafata ibihe, n'abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abatware b'ibintu byose n'amatungo by'umwami, n'abahungu be n'inkone, n'abagabo b'abanyambaraga b'intwari bose.

2Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutimakuzubakira Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n'intebe y'ibirenge by'Imana yacu, kandi nari niteguye kubaka.

3Ariko Imana irambwira iti ‘Ntiwubakire izina ryanjye inzu kuko uriumugabow'umunyantambara, kandi wavushije amaraso menshi.’

4Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbeumwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugiraimfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugiraumwami w'Abisirayeli bose.

5Kandi mu bahungu banjye bose (kuko Uwiteka yampaye abana b'abahungu benshi), atoranyamoumuhungu wanjye Salomo kuba ari we wicara ku ntebe y'ubwami bw'Uwiteka, ategeka Isirayeli.

6“Arambwira ati ‘Umuhungu wawe Salomo ni weuzubakainzu yanjye n'ibikari byanjye, kuko namutoranije ngo abeumwana wanjye, nanjye mbe se.

7Kandi nzakomezaubwami bwe iteka ryose, nagiraumwete wo kwitondera amategeko n'amateka byanjye nk'uko ameze kuri ubu.’

8“Nuko rero imbere y'Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry'Uwiteka, kandi imbere y'Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y'Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubonegutwara iki gihugu cyiza mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose.

9“Nawe Salomo mwana wanjye,umenye Imana ya so, ujyeuyikorera n'umutimautunganye kandiukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushakauzamubona, ariko numurekaazaguca iteka ryose.

10Nuko wirinde, kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira inzuubuturobwera, shyiraho imbaragaubikore.”

11Nuko Dawidi ahaumuhungu we Salomo icyitegererezo cy'ibaraza ry'urusengero, n'icy'amazu yarwo n'icy'ububikobwarwo, n'icy'ibyumba byarwo byo hejuru, n'ibyo muri rwo imbere, n'icy'ahantu h'intebe y'ihongerero.

12N'icyitegererezo cy'ibyo yaheshejwe n'umwuka byose, iby'ibikari by'inzu y'Uwiteka, n'iby'ibyumba biyikikije byose, n'ububikobw'inzu y'Imana, n'ububikobw'ibintu byashinganywe.

13Kandi n'iby'ibihe by'abatambyi n'Abalewi, n'iby'imirimo yose yakorerwaga inzu y'Uwiteka, n'iby'ibintu byose byakoreshwaga mu nzu y'Uwiteka.

14Kandi amuha izahabu zigezwe zo gucurishwamo ibintu by'izahabu byose bikoreshwa imirimo yose,amuha n'ifeza zigezwe zo gucurishamo ibintu by'ifeza byose bikoreshwa imirimo yose.

15Kandi amugerera izahabu zo gucurishwamo ibitereko by'amatabaza n'amatabaza yabyo y'izahabu, agera izahabu z'igitereko cyose n'iz'amatabaza yacyo, kandi amugerera n'ifeza z'ibitereko by'amatabaza by'ifeza, agera ifeza z'igitereko cyose n'iz'amatabaza yacyo, uko igitereko cyose gikoreshwa.

16Amugerera n'izahabu z'ameza y'imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, izahabu z'ameza yose, kandi n'ifeza z'ameza y'ifeza,

17n'ibyo kwaruza inyama n'ibyungu n'ibikombe by'izahabu nziza, agerera icyungu cy'izahabu cyose izahabu zacyo, n'icy'ifeza cyose ifeza zacyo.

18Kandi agerera igicaniro cyo koserezaho imibavu izahabu itunganijwe, kandi amuha n'izahabu z'igishushanyo cy'igare, n'ibishushanyo by'abakerubi batanze amababa bagatwikira isanduku y'isezerano ry'Uwiteka.

19Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n'ibyanditswe n'ukubokok'Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”

20Maze Dawidi abwiraumuhungu we Salomo ati “Komeraushikameuzabikore, ntutinye kandi ntukukeumutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugezaaho imirimo yose y'ibizakoreshwa mu nzu y'Uwiteka izarangirira.

21Kandi dore hariho n'ibihe by'abatambyi n'Abalewi by'umurimowose w'inzu y'Imana, kandi mu murimow'uburyo bwoseuzabaufiteumuntu w'umuhangaukunze wese wo gukoraumurimowose, kandi n'abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.”

cle>