1Rubeniyari imfura ya Isirayeli, arikoubutware bwe bw'umwana w'imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubarew'amazina nk'uwavutse ari imfura.
2Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotseumwami. Arikoubutware bw'umwana w'imfura bwari ubwa Yosefu.
3Bene Rubeniimfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.
4Mwene Yoweli ni Shemaya, mwene Shemaya ni Gogi, mwene Gogi ni Shimeyi,
5mwene Shimeyi ni Mika, mwene Mika ni Reyaya, mwene Reyaya ni Bāli,
6mwene Bāli ni Bēra, ni we Tigulatipilineseriumwami wa Ashuri yajyanye houmunyago, ari we wariumutware w'Abarubeni.
7Bene Bēra uko imiryango yabo iri, ni yo yanditswe mu bya ba sekuruzauko kuvukakwabo kwari kuri,umukuruni Yeyeli na Zekariya,
8na Bela mwene Azazi mwene Shema mwene Yoweli, waturagamuri Aroweri akageza i Nebo n'i Bālimeyoni.
9Kandi agatura n'iburasirazuba akageza ahagana mu ishyamba,uhereye ku ruzi rwa Ufuratekuko imikumbi yabo yari igwiriye mu gihugu cy'i Galeyadi.
10Maze ku ngoma ya Sawuli barwana n'Abahagari barabica, baherako batura mu mahema yabo, bakwira igihugu cyose cy'iburasirazuba bw'i Galeyadi.
11Bene Gadi batura babitegeye, mu gihugu cy'i Bashaniukageza Saleka.
12Yoweli ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Shafamu, na Yanayi na Shafati i Bashani.
13Na bene wabo bo mu mbyaro za ba sekuruzababo, Mikayeli na Meshulamuna Sheba, na Yorayi na Yakani na Ziya na Eberi, uko ari barindwi.
14Aba ni bo bene Abihayili mwene Huri mwene Yarowa, mwene Gileyadi mwene Mikayeli mwene Yeshishayi, mwene Yahudo mwene Buzi.
15Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni, ni we wariumutware w'amazu ya ba sekuruza.
16Abo baturagai Galeyadi muri Bashani, mu miduguduyaho no mu bikingi byose by'i Sharoniukageza aho bigarukira.
17Abo bose barabazwe, uko kuvukakwabo kwari kuri ku ngoma ya Yotamuumwami w'i Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamuumwami wa Isirayeli.
18Muri bene Rubenin'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase, harimo abagabo b'intwari zibasha gutwara ingabo n'inkota no kurasanisha imiheto z'abahanga mu ntambara, zose zari ingabo inzovu enye n'ibihumbi bine na magana arindwi na mirongo itandatu, ni bo babashaga gutabara.
19Barwana n'Abahagari na Yeturi na Nafishi na Nadabu.
20Bakirwana na bo baratabarwa, Abahagari n'abari kumwe na bo bose batangwa mu maboko y'Abarubenin'Abagadi n'Abamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye.
21Maze banyaga amatungo yabo, ingamiya inzovu eshanu n'intama inzovu ebyiri n'ibihumbi bitanu, n'indogobe ibihumbi bibiri n'abantu agahumbi.
22Benshi baguyemu ntambara kuko iyo ntambara yari ivuye ku Mana. Baherako batura muri icyo gihugu, kugezaigihe bajyaniwe ho iminyago.
23Ab'igice cy'umuryango wa Manase batura muri icyo gihugu,uhereye i Bashaniukageza i Bāliherumonin'i Seniri no ku musoziwa Herumoni.
24Aba ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruzababo: Eferi na Ishi na Eliyeli na Aziriyeli, na Yeremiya na Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abanyambaraga b'intwari b'ibirangirire n'abatware b'amazu ya ba sekuruzababo.
25Hanyuma bacumuraku Mana ya ba sekuruzababo, bakajya bararikira imana z'abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiyeimbere.
26Hanyuma Imana ya Isirayeli ihataumutimawa Puliumwami wa Ashūri n'umutimawa Tigulatipilineseriumwami wa Ashūri, ajyana ho iminyago Abarubenin'Abagadi n'ab'igice cy'umuryango wa Manase, abajyana i Hala n'i Habora n'i Hara, no ku mugeziw'i Gozani na bugingo n'ubu.
27Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.
28Bene Kohati ni Amuramuna Isuhari, na Heburonina Uziyeli.
29Bene Amuramuni Aroni na Mose na Miriyamu.
Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
30Eleyazari abyara Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.
31Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi.
32Uzi abyara Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.
33Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.
34Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Ahimāzi.
35Ahimāzi abyara Azariya, Azariya abyara Yohanani.
36Yohanani abyara Azariya, (ari we wakoragaumurimow'ubutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu).
37Azariya abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.
38Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.
39Shalumu abyara Hilukiya, Hilukiyaabyara Azariya.
40Azariya abyara Seraya, Seraya abyara Yehosadaki.
41Yehosadaki yajyagiye ariumunyagano, ubwo Uwiteka yanyagishaga Abayuda n'ab'i Yerusalemu Nebukadinezari.