1Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane.
2Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayina Ibusamuna Shemweli. Abatware b'inzu ya sekuruzaTola bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidiumubarewabo bari inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na magana atandatu.
3Bene Uzi ni Izurahiya, bene Izurahiya ni Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Uko ari batanu bose bari abatware.
4Kandi muri bo, uko kuvukakwabo kwari kuriukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo imitwe y'ingabo zo kurwana intambara zose zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi n'abana b'abahungu benshi.
5Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo b'abanyambaraga b'intwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvukakwabo, bari inzovu munanin'ibihumbi birindwi.
6Bene Benyamini ni Bela na Bekeri na Yediyayeli, ni batatu.
7Bene Bela ni Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri, ni batanu. Abatware b'amazu ya ba sekuruzabari abagabo b'abanyambaraga b'intwari, babazwe uko kuvukakwabo kwari kuri, baba inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri na mirongo itatu na bane.
8Bene Bekeri ni Zimira na Yowasi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yerimoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri.
9Babazwe uko kuvukakwabo kwari kuri bakurikirana, abatware b'amazu ya ba sekuruzababo bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu ebyiri na magana abiri.
10Nwene Yediyayeli ni Biluhani, bene Biluhanini Yewushi na Benyamini na Ehudi na Kenāna, na Zetani na Tarushishi na Ahishahari.
11Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware b'amazu ya ba sekuruzababo bari bari. Bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari inzovu imwe n'ibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara.
12Shupimuna Hupimubari bene Iri, Hushimu yari mwene Aheri.
13Bene Nafutalini Yahisēli na Guni na Yeseri na Shalumu, abahungu ba Biluha.
14Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n'umugorewe, (inshoreke ye Umunyaramukazini yo yabyaye Makiri se wa Gileyadi.
15Makiri arongoraumugorekwa Hupimuna Shupimu, murumunawe yari Māka). Umuhungu we wa kabiri witwaga Selofehadi, Selofehadi yabyaye abakobwa.
16Māka muka Makiri abyaraumwana w'umuhungu amwita Pereshi, murumunawe yitwaga Shereshi kandi n'abahungu be ni Ulamu na Rakemu.
17Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bari bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase.
18Mushiki we Hamoleketi abyara Ishihodi na Abiyezeri na Mahila.
19Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likuhi na Aniyamu.
20Bene Efurayimu ni Shutela, mwene Shutelani Beredi, mwene Beredi ni Tahati, mwene Tahati ni Eleyada, mwene Eleyada ni Tahati.
21Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutelana Ezeri na Eleyada, bishwe n'Abanyagati bavukiyemuri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo.
22Maze Efurayimu se amara iminsi myinshi arira, bene se baza kumumaraumubabaro.
23Bukeyeataha ku mugorewe asama inda, abyaraumwana w'umuhungu amwita Beriya, kukourubyaro rwe rwagize ibyago.
24(Kandiumukobwa we yitwaga Shēra, ari we wubatse i Betihoroni yo hepfo n'iyo haruguru, na Uzenishēra).
25Umuhungu we yari Refa na Reshefu na Telaumuhungu we, mwene Tela ni Tahani.
26Mwene Tahani ni Lādani, mwene Lādani ni Amihudi, mwene Amihudi ni Elishama.
27Mwene Elishama ni Nuni, mwene Nuni ni Yosuwa.
28Kandi gakondo yabo n'inturo zabo byari i Beteli n'imiduguduyaho, iburasirazuba n'i Nārani n'iburengerazuba n'i Gezeri n'imiduguduyaho, kandi n'i Shekemu n'imiduguduyahoukageza Aza n'imiduguduyaho.
29Kandi no ku ngabano z'Abamanase: i Betisheyani n'imiduguduyaho, n'i Tānaki n'imiduguduyaho, n'i Megido n'imiduguduyaho, n'i Dori n'imiduguduyaho.
Muri iyomidugudu, bene Yosefu mwene Isirayeli ni ho babaga.
30Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera.
31Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzawiti.
32Heberi yabyaye Yafuletina Shomeri, na Hotamu na mushiki wabo Shuwa.
33Bene Yafuletini Pasaki na Bimuhalina Ashuvati. Abo ni bo bari abana ba Yafuleti.
34Bene Shemeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.
35Kandi bene Helemu murumunawe ni Sofa na Imuna, na Sheleshi na Amali.
36Bene Sofa ni Suwa na Haruneferi, na Shuwalina Beri na Imura,
37na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.
38Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara.
39Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.
40Abo bose bari bene Asheri n'abatware b'amazu ya ba sekuruza, abagabo batowe b'abanyambaraga b'intwari, aba mbere mu batware. Kandiumubarewabo wabazwe uko kuvukakwabo kwari kuri ngo bakoreumurimowo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri n'ibihumbi bitandatu.