1Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvukakwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli.
Abayuda bajyanwa ho iminyago i Babuloniku bw'igicumurocyabo.
2Ababanje guturamuri gakondo yabo mu miduguduyabo ni aba: Abisirayeli n'abatambyi, n'Abalewi n'Abanetinimu.
3Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, n'ab'Abefurayimu n'ab'Abamanase.
4Utayi mwene Amihudi mwene Omuri, mwene Imuri mwene Bani wo mu bana ba Perēsi mwene Yuda.
5N'abo mu Banyashilo, uw'imfura ni Asaya n'abahungu be.
6N'abo muri bene Zera ni Yeweli, na bene wabo magana atandatu na mirongourwenda.
7N'abo muri bene Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya mwene Hasenuwa,
8na Ibuneyamwene Yerohamu, na Ela mwene Uzi mwene Mikiri, na Meshulamumwene Shefatiya, mwene Reweli, mwene Ibuniya,
9na bene wabo uko kuvukakwabo kwari kuri, ni maganaurwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bagabo bose bari abatware b'amazu ya ba sekuruzauko yari ari.
10Kandi abo mu batambyi ni Yedaya na Yehoyaribu na Yakini,
11na Azariya mwene Hilukiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubuumutware w'inzu y'Imana,
12na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashuri, mwene Malikiya, na Māsayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri,
13na bene wabo abatware b'amazu ya ba sekuruzababo igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b'abahanga bashobora gukoraumurimow'inzu y'Imana.
14Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari,
15na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu,
16na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elukanabaturagamu birorero by'Abanyanetofa.
17Abakumirizi ni Shalumu na Akubu, na Talimoni na Ahimani na bene wabo, Shalumu ni we wari mukuru.
18Kera barindaga irembo ry'umwami ry'iburasirazuba, ni bo bari abakumirizi b'ingando y'Abalewi.
19Shalumu mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra na bene wabo b'inzu ya sekuruzawe. Abakōra ni bo basohozagaumurimow'ubukumirizi w'inzugi z'ihema, kandi ba sekuruzababo ni bo bategekaga ingando y'Uwiteka bakaba abakumirizi b'irembo ryayo,
20na Finehasi mwene Eleyazari ari we wabategekaga kera, kandi Uwiteka yabanaga na we.
21Zekariya mwene Meshelemiya, ni we wariumukumirizi w'irembo ry'Ihema ry'ibonaniro.
22Abo bose batoranirijwe kuba abakumirizi b'amarembo bari magana abiri na cumi na babiri, kandi babarirwaga mu birorero byabo uko kuvukakwabo kwari kuri, mu birorero byabo. Ni bo Dawidi na Samweli bamenya, bashyizeho mu mirimo yabo itegetswe.
23Nuko bo n'abana babo baba ku murimowo kurinda amarembo y'inzu y'Uwiteka, ari yo nzu y'ihema, bakajya ibihe.
24Abakumirizi babaga ku mpande uko ari enye, iburasirazuba n'iburengerazuba n'ikasikazi n'ikusi.
25Kandi bene wabo bo mu birorero byabo, bari abo kujya baza uko iminsi irindwi yashiraga bakabana na bo,
26kuko abakumirizi bakuru bane b'Abalewi babaga ku murimontibakurwe, ari bo batwara ibyumba n'ububikobyo mu nzu y'Imana.
27Bararaga bakikije inzu y'Imana, kuko ari bo bahaweumurimowo kuyirinda no kuyikingura uko bukeye.
28Kandi bamwe muri bo babitswaga ibintu bikoreshwa, kuko mu icyurwa ryabyo no mu isohorwa ryabyo byabarwaga.
29Kandi bamwe muri bo bashyizwehoumurimowo kurinda ibintu, n'ibintu byose by'Ahera, n'ifu y'ingezi na vino n'amavuta, n'icyome n'imibavu.
30Kandi bamwe mu bana b'abatambyi batunganyaga imibavu, bakayivanga.
31Matitiya wo mu Balewi, imfura ya Shalumu Umukōra, ni we wariufiteumurimowo gutegeka ibintu byakarangwaga ku byuma.
32Kandi bamwe muri bene wabo b'Abakohati, ni bo bategekaga imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, bakayitegura uko isabato yatahaga.
33Kandi abo ni bo baririmbyi, abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abalewi, babaga muri ibyo byumba ntibagire undi murimobakora, kuko bakoragaumurimowabo ku manywa na nijoro.
34Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruzab'Abalewi, uko babyaranye, abagabo bakomeye babaga i Yerusalemu.
35Yeyeli se wa Gibeyoni yabaga i Gibeyoni. Umugorewe yitwaga Māka.
36Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,
37na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti,
38Mikulotiabyara Shimeyamu. Abo na bo baturanana bene wabo i Yerusalemu, bateganye.
39Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.
40Mwene Yonatani ni Meribubāli, Meribubāli abyara Mika.
41Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tahureyana Ahazi.
42Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.
43Mosa abyara Bineya, mwene Bineya ni Refaya, mwene Refaya ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.
44Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo ni bo bene Aseli.