1 Bami 1:1-53 BYSB2001 - Bible AI

1Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe.

2Nuko abagaragu be baramubwira bati “Mwami nyagasani, bagushakireumukobwa w'inkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugirangoususurukirwe, nyagasani.”

3Nuko bashakaumukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi w'i Shunemubamuzaniraumwami.

4Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuyaumwami amukorera, arikoumwami ntiyamumenya.

5Hanyuma Adoniya mwene Hagiti arikuza ati “Nzabaumwami.”Yitunganiriza amagare n'abagendera ku mafarashi, n'abagabo mirongo itanu bo kujya bagenda imbere ye, baca isibo.

6Icyakora se ntabwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati “Ibyo wabitewe n'iki?”Adoniya yariumuntu w'uburanga cyane, kandi yavutse akurikira Abusalomu mwa se.

7Bukeyeajya inama na Yowabu mwene Seruya na Abiyatariumutambyi, baramukurikira bamutizaamaboko.

8Ariko Sadokiumutambyi na Benaya mwene Yehoyada na Nataniumuhanuzi, na Shimeyi na Reyi za ntwari za Dawidi, bo ntibaragahuza na Adoniya.

9Hanyuma Adoniya yenda inka n'intama bibyibushyeabyicira ku gitare cy'i Zoheleti hateganye na Enirogeli, ararika bene se, abana b'umwami bose, n'Abayuda bose b'abagaragu b'umwami.

10Arikoumuhanuzi Natani na Benaya na za ntwari, na Salomo mwene se, bo ntiyabararika.

11Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati “Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?

12Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugireinama kugirangoukizeamagara yawe n'ay'umuhungu wawe Salomo.

13Dore gendausange Umwami Dawidiumubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiyeumujawawe uti: Niukuri,umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni weuzimaingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’

14Nukoukivuganan'umwami nanjye ndi bwinjire ngukurikire, mpamye amagambo yawe.”

15Nuko Batisheba asangaumwami aho yari ari ku murere, arikoumwami yari ashaje cyane, kandi Abisagi w'i Shunemuyabaga aho amukorera.

16Batisheba arunamaaramyaumwami. Umwami aramubazaati “Hari icyoushaka?”

17Aramusubizaati “Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe,ubwiraumujawawe uti ‘Niukuriumuhungu wawe Salomo ni weuzimamaze gutanga, akicara ku ntebe y'ubwami bwanjye.’

18Ariko none mwami nyagasani, Adoniya yimyeutabizi.

19Ubu yishe inka n'intama by'imishishe byinshi cyane, ararika abana b'umwami bose na Abiyatariumutambyi na Yowabuumugabaw'ingabo, arikoumugaragu wawe Salomo ntiyamuraritse.

20Nuko none mwami nyagasani, Abisirayeli bose bagutezeamaso ngoubamenyeshe ūzima ingoma yawe,umazegutanga.

21Kandi dore mwami nyagasani, numaragutangaugasanga ba sogokuruza,utabigenjeje utyo jyewe n'umuhungu wanjye Salomo twakwitwa abagome.”

22Akivuganan'umwami,umuhanuzi Natani arinjira.

23Babwiraumwami bati “Nguyuumuhanuzi Natani araje.”Ageze imbere y'umwami amwikubitaimbere yubamye.

24Natani abazaumwami ati “Harya, mwami nyagasani, ni wowe wavuze ngo Adoniya ni weuzimaumazegutanga, akicara ku ntebe y'ubwami?

25Dore uyu munsi yamanutse yica inka n'intama by'imishishe byinshi cyane, ararika abana b'umwami bose n'abatware b'ingabo na Abiyatariumutambyi, ubu bararya baranywera imbere ye, bavuga ngo ‘Umwami Adoniya aragahoraho.’

26Ariko jyeweumugaragu wawe na Sadokiumutambyi, na Benaya mwene Yehoyada n'umugaragu wawe Salomo ntiyaturaritse.

27Mbese ibyo byabaye ku itegeko ry'umwami databuja, kandiutabwiye abagaragu bawe ūzicara ku ntebe y'umwami databuja,umazegutanga?”

28Umwami aramubwira ati “Mpamagarira Batisheba.”Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere y'umwami.

29Nukoumwami ararahira ati “Nk'uko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose,

30uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti ‘Niukuriumuhungu wawe Salomo ni weuzimamaze gutanga, akicara ku ntebe y'ubwami mu cyimbo cyanjye’, niukurini ko ndi bubitegeke uyu munsi.”

31Batisheba yunamaimbere y'umwami aramuramya, aravuga ati “Umwami nyagasani aragahoraho.”

32Umwami Dawidi aravuga ati “Nimumpamagarire Sadokiumutambyi, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada.”Bitabaumwami.

33Nukoumwami arababwira ati “Mujyane n'abagaragu ba shobuja, kandi muhekesheumuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukanena we mujye i Gihoni.

34Nukoumutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abeumwami wa Isirayeli, maze muvuzeikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’

35Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe y'ubwami bwanjye, kuko azabaumwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kubaumwami w'Abisirayeli n'uw'Abayuda.”

36Nuko Benaya mwene Yehoyada asubizaumwami ati “Amen. Uwiteka Imana y'umwami databuja na yo ibihamye.

37Nk'uko Uwiteka yabanaga n'umwami databuja abe ari ko azabana na Salomo, akomeze ingoma ye kugirango irushe iy'umwami databuja gukomera.”

38Nukoumutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti baramanuka bahekesha Salomo ku nyumbu y'Umwami Dawidi, bamujyana i Gihoni.

39Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ry'amavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati “Umwami Salomo aragahoraho.”

40Nuko abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge, baranezerwa cyane isi irasaduka ku bw'urusakurwabo.

41Maze Adoniya n'abo yari yararitse bari kumwe bose barabyumva, bari bakimara kurya. Yowabu yumvise ijwi ry'ikondera aravuga ati “Se ariko urwo rusakuni urw'iki koumurwauvurunganye?”

42Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatariumutambyi, Adoniya aramubwira ati “Injira kuko uriumuntuukomeye kandiuzanye inkuru nziza.”

43Yonatani abwira Adoniya ati “Niukuri, Umwami Dawidi databuja yimitse Salomo ngo abeumwami.

44Kandiumwami yamwohereje hamwe na Sadokiumutambyi, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti bamuhekesha ku nyumbu y'umwami.

45Sadokiumutambyi n'umuhanuzi Natani bamwimikiye i Gihoni, ubu barazamutse banezerewe bitumaumurwaurangīra. Ni rwo urwo rusakumwumva.

46None ubu Salomo yicaye ku ntebe y'ubwami.

47Kandi abagaragu b'umwami baje basabira Umwami Dawidi databujaumugisha bati ‘Imana yawe ikuze izina rya Salomo kurirutisha iryawe, kandi ikomeze ingoma ye kugirango irushe iyawe gukomera.’Umwami aherako yunamaku gisasiro cye

48aravuga ati ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.’”

49Maze abo Adoniya yari yararitse baratinya, barahagurukabaragendaumuntu wese aca ukwe.

50Nuko Adoniya atinya Salomo, arahagurukaaragenda yisunga amahembe y'icyotero.

51Nuko bajya kubwira Salomo bati “Adoniya yatinye Umwami Salomo ubu yisunze amahembe y'icyotero, ariho aravuga ngo ‘Icyampa Umwami Salomo akandahira uyu munsi ko atazanyicisha inkota jyeweumugaragu we.’”

52Nuko Salomo aravuga ati “Niyerekana ko ariumuntu mwiza nta gasatsi ke kazagwa hasi, ariko nabonekwaho n'icyaha azapfa.”

53Umwami Salomo aherako yohereza abo kumukuraku cyotero. Araza aramya Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati “Itahire.”