1 Bami 10:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Umugabekazi w'i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw'izina ry'Uwiteka, aza azanywe no kumubazaibinaniranye, amugerageza.

2Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n'abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutimawe byose.

3Salomo amusobanuriraibyo yamuhanuzagabyose. Nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.

4Nukoumugabekazi w'i Sheba abonyeubwenge bwa Salomo bwose n'inzu yubatse,

5n'ibyokurya byo ku meza ye n'imyicarire y'abagaragu be, no guhereza kw'abahereza be n'imyambarire yabo, n'abahereza be ba vino n'urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y'Uwiteka arumirwa, bimukuraumutima.

6Abwiraumwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z'ibyo wakoze n'iz'ubwenge bwawe zari iz'ukuri.

7Ariko sinabyemera kugezaubwo niyiziye nkabyibonera n'ayanjye maso, kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye,ubwenge bwawe n'ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise.

8Hahirwa abantu bawe! Aba bagaragu bawe barahirwa bakwibera imbere iminsi yose, bakumvaubwenge bwawe.

9Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.”

10Hanyuma ahaumwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri, n'imibavu myinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ntihongeye kuboneka imibavu inganyaubwinshi n'iyo uwo mugabekazi w'i Sheba yatuye Umwami Salomo.

11Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo n'ibiti byinshi cyane byitwa alumugi, n'amabuye y'igiciro cyinshi.

12Ibyo biti bya alumugiumwami abigira inkingi zo mu nzu y'Uwiteka n'izo mu nzu y'umwami, kandi abibāzamo n'inanga na nebelu by'abaririmbyi. Nta biti bya alumugibisa n'ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n'ubu.

13Nuko Umwami Salomo aha uwo mugabekazi w'i Sheba ibyo yashakaga byose n'icyo yamusabaga cyose,udashyizeho ibyo Salomo yamuhayeku buntu bukwiriyeumwami nka we. Bukeyeuwo mugabekazi aherako arahaguruka, asubiranayo n'abagaragu be mu gihugu cye.

14Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z'izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n'esheshatu,

15udashyizeho izo abagenza bazanaga, n'indamu zavaga mu batunzi n'iz'abami bose ba Arabiya, n'iz'abatware b'icyo gihugu.

16Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z'izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.

17Acura n'ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu z'izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni.

18Kandiumwami yibārishiriza intebe nini y'ubwami mu mahembe y'inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.

19Iyo ntebe yari ifiteurutondagiriro rw'intambwe esheshatu, ku mugunowayo hari hihese kandi hariho n'imikindo impande zombi z'ahicarwa, n'ibishushanyo by'intare bibiri bihagaze impande zombi, iruhande rw'imikindo.

20Kandi ibindi bishushanyo by'intare bibiri byahagararaga impande zombi ku ntondagiriro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa ihwanye n'iyo.

21Kandi ibintuumwami yanyweshaga byose byari izahabu, n'ibirirwaho byo mu nzu ye y'ibiti by'ikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu by'ifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ariubusa.

22Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n'iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi.

23Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi boseubutunzi n'ubwenge.

24Abo mu isi bose bashakaga kurebaSalomo, ngo bumveubwenge bwe Imana yashyize mu mutimawe.

25Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu by'ifeza cyangwa iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro zo kurwanisha, n'imibavu n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga ukoumwakautashye.

26Kandi Salomo yateranije amagare n'abagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu imwe n'ibihumbi bibiri, abashyira mu miduguduicyurwamo amagare n'i Yerusalemu mu murwa w'umwami.

27Umwami atuma i Yerusalemu hagira ifeza ingana n'amabuyeubwinshi, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibayaubwinshi.

28Kandi amafarashi Salomo yatungaga bayakuragamuri Egiputa. Abatunzi b'umwami bayaguragaari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.

29Ku igare rimwe ryazamukagarivuye muri Egiputa, batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose b'Abaheti n'ab'Abasiriya barabiguraga.

>