1 Bami 11:1-43 BYSB2001 - Bible AI

1Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b'abanyamahangaudashyizehoumukobwa wa Farawo: Abamowabukazin'Abamonikazi n'Abedomukazi, n'Abasidonikazi n'Abahetikazi

2bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.”Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n'uko yababengutse.

3Yari afite abagore b'imfura magana arindwi, n'ab'inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobyaumutima.

4Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwaraumutimaagakurikiza izindi mana, bigatumaumutimaweutagitunganira Uwiteka Imana ye nk'uko uwa se Dawidi wariumeze,

5kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y'Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy'Abamoni.

6Uko ni ko Salomo yakoze ibyangwa n'Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi.

7BukeyeSalomo yubakira Kemoshi ingoro ku musoziwerekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy'Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy'Abamoni.

8Uko ni ko yakoreye abagore be bose b'abanyamahanga, bakajya bosa imibavu, bagatambira imana zabo.

9Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kukoumutimawe wahindutseukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri,

10ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse.

11Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n'amategeko yanjye nagutegetse, niukurinzakunyagaubwami bwawe mbugabireumugaragu wawe.

12Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikoraukiriho, ahubwo nzabunyagaumwana wawe.

13Kandi na we sinzamunyagaubwami bwe bwose, ariko nzamugabanirizahoumuryango umwe ku bw'umugaragu wanjye Dawidi na Yerusalemu nitoranirije.”

14BukeyeUwiteka ahagurukiriza Salomoumwanzi ari we Hadadi w'Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw'umwami wa Edomu.

15Kera Dawidi akiri muri Edomu, Yowabuumugabaw'ingabo ze yamaze kwica abagabo bose bo muri Edomu, arazamuka ajya guhambisha intumbi zabo,

16kuko Yowabu n'Abisirayeli bari bamazeyo amezi atandatu, kugezaaho yatsembeye abagabo bose muri Edomu.

17Icyo gihe Hadadi ahungana n'abagaragu ba se, bamwe b'Abedomu bahungira muri Egiputa, ariko Hadadi uwo yari akiriumwana muto.

18Nuko barahagurukabava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawoumwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi.

19Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramuwe, murumunawa Tahupenesi muka Farawo.

20Bukeyeumugorewa Hadadi murumunawa Tahupenesi, babyaranaumwana w'umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubatiuwo aguma kwa Farawo abyirukanan'abana be b'abahungu.

21Hadadi uwo akiri muri Egiputa, yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza, kandi ko Yowabuumugabaw'ingabo yapfuye. Hadadi abwira Farawo ati “Nsezerera nsubiremu gihugu cyacu.”

22Farawo aramubazaati “Mbese igitumaushaka gusubiraiwanyu hari icyo wankenanye?”
Na we aramusubizaati “Nta cyo ariko pfa kundeka ntahe.”

23Hanyuma Imana yongera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ari we Rezoni mwene Eliyada, wari yaracitse shebuja Hadadezeriumwami w'i Soba.

24Ubwo Dawidi yicaga ab'i Soba, icyo gihe Rezoni ateranya abantu abaumutware w'umutwe w'ingabo, barahagurukabajya i Damasiko, bagumayobarahatwara.

25Uwo na we abaumwanzi w'Abisirayeli iminsi yose Salomo yamaze ku ngoma. Ukuyehoubukubaganyi Hadadi yagize, yanze Abisirayeliurunukakandi atwara i Siriya.

26BukeyeYerobowamu mwene Nebati, Umwefurayimu w'i Seredaumugaragu wa Salomo, wariumwana w'umupfakazi witwaga Seruya, na we agomeraumwami.

27Impamvu yatumye agomeraumwami ni iyi: ni uko Salomo yubakaga Milo, agasana icyuho cy'inkike z'umuduguduwa se Dawidi.

28Kandi Yerobowamu uwo yariumugabow'amaboko w'intwari. Salomo abonye ko ariumusoreugiraumwete, amugiraumutware w'abanyamirimo b'umuryango wa Yosefu.

29Nuko icyo gihe Yerobowamu yari mu nzira ava i Yerusalemu,umuhanuzi Ahiya w'i Shilo arahamusanga. Ahiya uwo yari akanishijeumwenda mushya, kandi bari bonyine ku gasozi.

30Ahiya yenda uwo mwenda mushyayari yakanishije, awutaburamoibitambaro cumi na bibiri.

31Abwira Yerobowamu ati “Enda ibitambaro cumi kuko ari ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore nzatanyaguzaubwami mbukuyemu maboko ya Salomo nguhe imiryango cumi,

32(ariko we azasigaranaumuryango umwe kuko ngiriyeumugaragu wanjye Dawidi, n'i Yerusalemuumurwa nitoranirije mu miryango yose ya Isirayeli),

33kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy'Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy'Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy'Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko se Dawidi yagenzaga.

34Ariko sinzamunyagaubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abeumwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriyeumugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n'amategeko yanjye.

35Ariko nzanyagaumuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi.

36Nyamara uwo muhungu we nzamuhaumuryango umwe, kugirangoumugaragu wanjye Dawidi atabura itabaza imbere yanjye i Yerusalemu,umurwa nitoranyirije nkahashyira izina ryanjye.

37Nuko nzakujyanautegeke ukoumutimawaweushaka kose, kandiuzabaumwami w'Abisirayeli.

38Nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose,ukagendera mu nzira zanjyeugakora ibitunganye mu maso yanjye,ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'ukoumugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk'iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli.

39Nuko nzahanaurubyaro rwa Dawidi mbahōra ibyo, ariko si iminsi yose.’”

40Icyo ni cyo cyatumye Salomo ashaka kwica Yerobowamu, ariko Yerobowamu arahagurukaahungira muri Egiputa kwa Shishakiumwami wa Egiputa, agumayoageza aho Salomo yatangiye.

41Indi mirimo ya Salomo n'ibyo yakoze byose n'iby'ubwenge bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyakozwe na Salomo?

42Nuko igihe cyose Salomo yamaze i Yerusalemu ategeka Abisirayeli bose, cyari imyaka mirongo ine.

43Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa se Dawidi, mazeumuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

>