1BukeyeRehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
2Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira.
3Nuko Yerobowamu araza, azana n'ab'iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati
4“So yadukoreshejeuburetwa butubabaza, noneutworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n'uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.”
5Arabasubizaati “Nimugende mumareiminsi itatu, muzazemunyitabe.”Nuko abantu baragenda.
6Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki, uko nsubizaabo bantu?”
7Baramusubizabati “Niwemera kwigiraumugaragu w'aba bantu uyu munsi,ukajyaubakoreraukabasubizaamagambo meza, na bo bazakuberaabagaragu iteka ryose.”
8Ariko yanga inama agiriwe n'abo basaza, ahubwo ajya inama n'abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.
9Arababaza ati “Murangira nama ki, turi busubizeabo bantu bambwiye ngo ‘Nimboroherezeuburetwa data yabakoreshaga’?”
10Nuko abasore babyirukanye na we baramusubizabati “Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoreshejeuburetwa bukomeye, ariko ngo wowe hoububorohereze,ubasubizeutya uti ‘Agahera kanjye kazarutaubuniniikiyunguyungu cya data.
11Ariko nubwo data yabakoreshagauburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’”
12Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n'abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk'uko yabategetse ati “Muzazemunyitabe ku munsi wa gatatu.”
13Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n'abo basaza.
14Abasubizaakurikije inama y'abasore ati “Data yabakoreshejeuburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
15Nukoumwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugirango asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiyemuri Ahiya w'i Shilo.
16Maze Abisirayeli bose babonye yukoumwami yanze kubumvira, basubizaumwami bati “Duhuriyehe na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufitekuri mwene Yesayi, nimusubiremu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi,urimenyere ibyawe n'umuryango wawe.”
Nuko Abisirayeli basubiramu ngo zabo.
17Ariko Abisirayeli baturagamu miduguduy'i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.
18BukeyeUmwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamuteraamabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yuriraajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.
19Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n'ubu.
20BukeyeAbisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumirango aze mu iteraniro. Nuko baramwimika abaumwami w'Abisirayeli bose, ntihagiraukurikira inzu ya Dawidi, keretseumuryango wa Yuda wonyine.
21Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranyaumuryango wa Yuda wose n'ab'umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b'abarwanyi agahumbi n'inzovu munanizo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurireRehobowamu mwene Salomoubwami.
22Maze ijambo ry'Imana riza kuri Shemayaumuntu w'Imana riti
23“Bwira Rehobowamu mwene Salomo,umwami w'Abayuda n'umuryango wa Yuda wose, n'uwa Benyamini n'abandi bantu bose uti
24‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyoumuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’”Nuko bumvira ijambo ry'Uwiteka baritahira, nk'uko Uwiteka yavuze.
25Nuko Yerobowamu yubakai Shekemu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu aturayo, bukeyearahimuka yubakai Penuweli.
26Maze Yerobowamu aribwira ati “Nonehoubwami buzasubiraku nzu ya Dawidi.
27Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y'Uwiteka, imitima yabo izagarukirashebuja Rehobowamuumwami w'Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu,umwami w'Abayuda.”
28Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by'inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushyakujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuyemu gihugu cya Egiputa!”
29Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani.
30Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy'i Dani.
31Kandi yubakan'ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.
32Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by'iminsi mikuru mu kwezi kwa munaniku munsi wa cumi n'itanu, ngo bise n'iby'i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N'i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.
33Nuko ku munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by'Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.