1Bukeyehazaumuntu w'Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n'ijambo ry'Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu.
2Atera hejuru avugirakuri icyo gicaniro ijambo ry'Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavukaumwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y'abantu.’”
3Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemokabiri, ivu ryacyo riseseke.”
4Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w'Imana avugiyeku gicaniro cy'i Beteli, amutungaukubokoahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.”Uwo mwanyaukubokoyari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.
5Igicaniro na cyo gisadukamokabiri ivu ryacyo riraseseka, nk'uko ikimenyetso uwo muntu w'Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n'ijambo ry'Imana.
6Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe,unsabireukubokokwanjye gukire.”
Nuko uwo muntu w'Imana yinginga Uwiteka,ukubokok'umwami kurakira gusubirauko kwari kuri.
7Umwami abwira uwo muntu w'Imana ati “Ngwino tujyane mu rugouruhukekandi nkugororere.”
8Uwo muntu w'Imana abwiraumwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy'ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n'amazi,
9kuko ari ko ijambo ry'Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugireicyo urya ntunywen'amazi, kandi ntusubizeinzira yakuzanye.’”
10Nuko aragenda asubizaindi nzira, ntiyasubizaiyamuzanye ajya i Beteli.
11Icyo gihe harihoumuhanuzi w'umusazai Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera ibyo uwo muntu w'Imana yakoreye i Beteli uwo munsi n'amagambo yabwiyeumwami bayabwira se.
12Se arababaza ati “Aciye mu yihe nzira?”Kandi abahungu be bari babonye inzira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyudayaciyemo.
13Se abwira abahungu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.”Nuko bamushyirira amatandiko ku ndogobe, ayigendaho.
14Akurikiraumuntu w'Imana, amusanga aho yari yicaye munsi y'igiti cy'umwela, aramubazaati “Mbese ni wowe wa muntu w'Imana waturutse i Buyuda?”
Na we ati “Ni jye.”
15Aramubwira ati “Ngwino dusubirane imuhiraufungure.”
16Aramusubizaati “Sinemererwa gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe, kandi ino aha sindi buhasangirire nawe ibyokurya, simpanywa n'amazi,
17kuko nabibwiwe n'ijambo ry'Uwiteka ngo ne kuriraibyokurya cyangwa kunywera amazi aho, kandi ngo sinzasubizeinzira yanzanye.”
18Na we aramubwira ati “Nanjye ndiumuhanuzi nkawe, kandi marayikautumwe n'Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugaruraumujyane iwawe, arye kandi anywe.’”Ariko yaramubeshyaga.
19Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa.
20Bacyicaye ku meza, ijambo ry'Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye.
21Atera hejuru abwira uwo muntu w'Imana waturutse i Buyudaati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry'Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse,
22arikoukagaruka, ukarīra aho yakubujije,ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko reroumurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’”
23Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruragaamushyirira amatandiko kuri ya ndogobe.
24Aragenda ahura n'intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw'intumbi.
25Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu muduguduaho uwo muhanuzi w'umusazayabaga.
26Uwo muhanuzi wamugaruriyemu nzira abyumvise aravuga ati “Ni wa muntu w'Imanautumviye ijambo ry'Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk'uko Uwiteka yari yamubwiye.”
27Aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.”Nuko bayiyashyiraho.
28Aragenda asanga intumbi aho irambaraye mu nzira, indogobe n'intare bihagaze iruhande rw'intumbi, ariko intare yari itariye intumbi kandi itakuye indogobe.
29Uwo muhanuzi aterura intumbi y'umuntu w'Imana, ayishyira ku ndogobe ayisubiranayo, maze uwo muhanuzi w'umusazaasubiramu muduguduw'iwabo, aramuririra aramuhamba.
30Iyo ntumbi ayihamba mu mva ye yicukuriye, baramuririra bati “Ni ishyano mwene data!”
31Nuko amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “Nimara gupfa, muzampambe muri iki gituroumuntu w'Imana ahambwemo, amagufwa yanjye muzayarambike iruhande rw'aye,
32kuko ijambo ry'Uwiteka yavugiyeku gicaniro cy'i Beteli ateye hejuru, no ku ngoro zose ziri mu miduguduy'i Samariya rizasohora rwose.”
33Hanyuma y'ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukirango areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugirango habeho abatambyi bo muri izo ngoro.
34Nuko icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi.