1 Bami 14:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara.

2Yerobowamu abwiraumugorewe ati “Ndakwinginze hagurukawiyoberanye,utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni houmuhanuzi Ahiya aba, wamvuzehoko nzabaumwami w'ubu bwoko.

3Kandi jyana imitsima cumi n'udutsima, n'ikibindi cy'umutsamaumusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.”

4Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahagurukaajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n'ubusaza.

5Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubazaiby'umwana weurwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.”

6Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.

7Gendaubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuyemuri rubanda irakogeza, ikugiraumwami w'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli,

8ikugabaniriza igihugu igukuyeku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk'umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikiranaumutimawe wose kugirango akore ibishimwa imbere yayo,

9ahubwoukoraibyaha kurusha abakubanjirije bose,uragenda wihimbira izindi mana z'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe,urandakazauranyimūra,unshyira inyuma.

10Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamaraumuhungu wese kuri Yerobowamu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk'ukoumuntu aheha amabyi akayamaraho.

11Umuntu wa Yerobowamu weseuzagwa mu muduguduazaribwa n'imbwa,uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro, kuko Uwiteka ari weubivuze.’

12“Nuko hagurukawitahire. Icyakorauzabaugishinga ibirenge ku rurembo,umwana apfe.

13Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyineuzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n'ibyiza bimwe imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.

14Kandi Uwiteka azihagurukirizaumwami muri Isirayeli, ari weuzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hariubundi? Ubu ntibyasohoye?

15Kuko Uwiteka azakubitaIsirayeli abe nk'urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y'uruziUfurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.

16Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.”

17Nuko muka Yerobowamu arahagurukaaragenda asubirai Tirusa, ageze ku muryango w'inzuumwana arapfa.

18Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk'uko Uwiteka yari yabivugiyemu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'umuhanuzi.

19Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n'uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami ba Isirayeli.

20Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Nadabu yima ingoma ye.

21Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.

22BukeyeAbayuda bakora ibyangwa n'Uwiteka, bamuteragufuhaku bw'ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruzabakoze byose,

23kuko biyubakiye ingoro n'inkingi na Asherimu, ku musozimuremure wose no munsi y'igiti kibisi cyose.

24Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

25Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y'Umwami Rehobowamu, Shishakiumwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya.

26Asahura ibintu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami arabijyana byose, ajyana n'ingabo z'izahabu zose Salomo yacurishije.

27Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubiremu kigwi cyazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindagaurugirw'inzu y'umwami.

28Kandi iyoumwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubizamu nzu y'abarinzi.

29Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

30Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

31Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Mazeumuhungu we Abiyamu yima ingoma ye.

>