1 Bami 15:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Mu mwaka wa cumi n'umunaniwo ku ngoma y'Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda.

2Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mākaumukobwa wa Abishalomu.

3Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kukoumutimaweutariutunganiye Uwiteka Imana ye nk'uwa sekuruzaDawidi.

4Nyamara kuko Uwiteka Imana ye yagiriye Dawidi imusigira imbuto i Yerusalemu, yimikaumwana we wamuzunguye, imukomeza i Yerusalemu,

5kuko Dawidi yakoraga ibyiza imbere y'Uwiteka, ntateshuke ngo ave mu ijambo yamutegetse ryose iminsi yose yo kubahokwe, keretse mu bya Uriya w'Umuheti.

6Nuko hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu iminsi yose yo kubahokwe.

7Ariko imirimo yose ya Abiyamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Kandi habaho intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.

8BukeyeAbiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi, mazeumuhungu we Asa yima ingoma ye.

9Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamuumwami w'Abisirayeli, Asa yimye i Buyuda.

10Amara imyaka mirongo ine n'umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mākaumukobwa wa Abishalomu.

11Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk'uko sekuruzaDawidi yakoraga.

12Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akurahon'ibishushanyo byose ba se bari bariremeye.

13Ndetse yirukanana nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy'ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi,

14ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakoraumutimawa Asa wariutunganiye Uwiteka iminsi ye yose.

15Kandi acyura ibintu se yejeje mu nzu y'Uwiteka n'ibyo yejeje ubwe, iby'ifeza n'iby'izahabu n'ibindi bintu.

16Ariko hakajya habaho intambara hagati ya Asa na Bāshaumwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose.

17Muri izo ntambara Bāshaumwami w'Abisirayeli aratabara atera i Buyuda, yubakai Rama ngo yimīre abajya kwa Asaumwami w'Abayuda cyangwa abavayo.

18Umwami Asa abibonye yenda ifeza n'izahabu byari byasigaye byose by'ubutunzi bwo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoniumwami w'i Siriya wariutuyei Damasiko aramubwira ati

19“Jyewe nawe dufitanye isezerano, ndetse ni irya data na so. Dore nkoherereje ituro ry'ifeza n'izahabu, gendaurekeisezerano ryawe na Bāshaumwami w'Abisirayeli ripfe, kugirango andeke.”

20Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b'ingabo ze, batera imiduguduy'Abisirayeli batsinda Iyoni n'i Dani na Abeli Betimāka n'i Kinereti hose, n'igihugu cyose cya Nafutali.

21Bāsha abyumvise arorera kubakai Rama, ajya i Tirusa agumayo.

22Umwami Asa aherako akoranya Abayuda bose nta n'umwe wemerewe gusigara, bajya i Rama bakurayoamabuye n'ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba y'i Bubenyamini n'i Misipa.

23Ariko indi mirimo yose ya Asa n'ibyo yakoresheje imbaraga ze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? Ariko hanyuma ageze mu za bukuruarwara ibirenge.

24BukeyeAsa aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu murwa wa sekuruzaDawidi, mazeumuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye.

25Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Asaumwami w'Abayuda, Nadabu mwene Yerobowamu yimye muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.

26Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za se, n'ibyaha yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

27BukeyeBāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugomera, Bāsha amwicira i Gibetoni y'Abafilisitiya, kuko ubwo Nadabu n'Abisirayeli bose bari bagose i Gibetoni.

28Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asaumwami w'Abayuda ni bwo Bāsha yamwishe, yima mu cyimbo cye.

29Akimara kwima yica ab'inzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira n'umweuhumekakugezaaho yamutsembeye rwose, nk'uko Uwiteka yavugiyemu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'i Shilo,

30abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n'uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli.

31Ariko indi mirimo yose ya Nadabu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

32Hanyuma habaho intambara hagati ya Asa na Bāshaumwami w'Abisirayeli iminsi yabo yose.

33Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asaumwami w'i Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yimye muri Isirayeli hose atura i Tirusa, amara imyaka makumyabiri n'ine ari ku ngoma.

34Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka agendana ingeso za Yerobowamu, n'icyaha cye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

>