1Bukeyeijambo ry'Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti
2“Nagukuyemu mukungugu ndakogeza nkugiraumutware w'ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko noneuragendana ingeso za Yerobowamu wohejeubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo.
3Umva nzakukumba rwose Bāsha n'inzu ye, inzu ye nyihindure nk'iya Yerobowamu mwene Nebati.
4Uwa Bāsha weseuzagwa mu muduguduazaribwa n'imbwa,uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro.”
5Ariko indi mirimo yose ya Bāsha n'ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
6Nuko Bāsha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa mazeumuhungu we Ela yima ingoma ye.
7Nuko ijambo Uwiteka yatumyeumuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana Bāsha n'inzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere y'Uwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nk'ab'inzu ya Yerobowamu, kandi azira n'uko yamwishe.
8Mu mwaka wa makumyabiri n'itandatu wo ku ngoma ya Asaumwami w'Abayuda, Ela mwene Bāsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
9Bukeyeumugaragu we witwa Zimuri,umutware w'igice kimwe cy'amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda.
10Zimuri arinjira aramukubitaaramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asaumwami w'i Buyudayari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n'irindwi.
11Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y'ubwami, yica ab'inzu ya Bāsha bose ntiyamusigiraumwana w'umuhungu n'umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze.
12Uko ni ko Zimuri yarimbuye ab'inzu ya Bāsha bose nk'uko Uwiteka yari yaravuze, abivugiyemu muhanuzi Yehu kuri Bāsha.
13Yabahoye ibyaha bya Bāsha byose n'iby'umuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya n'Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagiraumumarobyabo.
14Ariko indi mirimo yose ya Ela n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
15Mu mwaka wa makumyabiri n'irindwi Asaumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y'Abafilisitiya.
16Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yisheumwami.”Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuriumugabaw'ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugirango abeumwami w'Abisirayeli.
17Uwo mwanya Omuri n'Abisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa.
18Zimuri abonye ko batsinzeumudugudu, yinjira mu gihome cy'inzu y'umwami yitwikiramo arapfa,
19azize ibyaha bye yakoze ubwo yakoraga ibyangwa n'Uwiteka, akagendana ingeso za Yerobowamu, n'ibyaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
20Ariko indi mirimo yose ya Zimuri n'ubugomebwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
21Hanyuma y'ibyo Abisirayeli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati kugirango bamwimike, ikindi gikurikira Omuri.
22Ariko abakurikiye Omuri banesha abakurikiye Tibuni mwene Ginati, Tibuni arapfa, Omuri arima.
23Mu mwaka wa mirongo itatu n'umwe Asaumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka cumi n'ibiri ari ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu.
24Bukeyeagura na Shemeriumusoziw'i Samariya, atanga italanto z'ifeza ebyiri yubakakuri uwo musozi. Umuduguduyubatse awita Samariya, awitirira nyirawo Shemeri.
25Ariko Omuri akora ibyangwa n'Uwiteka arusha abamubanjirije bose gukoranabi,
26kuko yagendanaga ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, no mu byaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagiraumumarobyabo.
27Ariko indi mirimo ya Omuri yakoze n'ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
28BukeyeOmuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, mazeumuhungu we Ahabu yima ingoma ye.
29Mu mwaka wa mirongo itatu n'umunaniAsaumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.
30Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n'Uwiteka kurusha abamubanjirije bose.
31Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeliumukobwa wa Etibāliumwami w'Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya.
32Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya.
33Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b'Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli.
34Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w'i Beteli yubakai Yeriko. Igihe yubakagaurufatiro apfushaumwana we w'imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi by'amarembo apfushaumuhererezi we witwaga Segubu, nk'uko Uwiteka yari yavuze abivugiyemu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.