1BukeyeEliya w'i Tishubi, umwe mu basuhukeb'i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”
2Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti
3“Va hanougende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw'akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani.
4Uzajyeunywaamazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.”
5Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo.
6Ibikona bikajya bimuzaniraumutsima n'inyama uko bukeyeuko bwije, kandi akajya anywa amazi y'ako kagezi.
7Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu.
8Bukeyeijambo ry'Uwiteka rimugeraho riti
9“Hagurukaujye i Sarefati h'Abasidoni abe ari ho uba, hariyoumugorew'umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”
10Nuko arahagurukaajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry'umudugudu, ahasangaumugorew'umupfakaziutoraguraudukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanirautuzitwo kunywamu gacuma.”
11Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginzeunzanire n'agatsima mu ntoki.”
12Na we aramusubizaati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretseurushyirw'agafu nshigaje mu giseke, n'uturanguzwa tw'amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoraguraudukwi tubiri, kugirango nsubiremu nzu nkivugiren'umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”
13Eliya aramubwira ati “Witinya gendaubigenze ukouvuze, ariko banzaumvugireho akanjyeukanzanire hano, mazeubonekwivugiran'umwana wawe,
14kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamoifu, n'amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugezaku munsi Uwiteka azavubiraisi imvura.’”
15Nuko aragenda abigenza nk'uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugorena Eliya n'abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya.
16Icyo giseke nticyaburamoifu, n'amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk'uko Uwiteka yavugiyemu kanwa ka Eliya.
17Hanyuma y'ibyo,umwana w'uwo mugorenyir'urugoararwara, indwara ye iramukomereza kugezaaho yamumariyemoumwuka.
18Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w'Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye,unyiciyeumwana!”
19Eliya aramubwira ati “Mpaumwana wawe.”Nuko amumukuramu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriribwe.
20Aherako atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na weumutejeibyago,umwiciraumwana?”
21Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze,ubugingo bw'uyu mwana bumusubiremo.”
22Uwiteka yumvira Eliya,ubugingo bw'uwo mwana bumusubiramo arahembuka.
23Eliya yenda uwo mwana amukuramu cyumba cyo hejuru, aramumanukanaamushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyuumwana wawe, ni muzima.”
24Uwo mugoreabwira Eliya ati “Noneho menye ko uriumuntu w'Imana koko, kandi ko ijambo ry'Uwitekauvugako ari iry'ukuri.”