1 Bami 18:1-46 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wariumwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubiraisi imvura.”

2Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu.
Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya.

3Ubwo Ahabu ahamagara Obadiyaumunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane,

4ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumobubiri, akajya abagaburiramo imitsima n'amazi yo kunywa.

5Ahabu abwira Obadiya ati “Umva,ugende igihugu cyose no ku masōko y'amazi yose no ku tugezitwose, ahari twabonayoutwatsi two gukizaamafarashi n'inyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.”

6Nuko bagabana igihugu kugirango bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.

7Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubitaimbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?”

8Aramusubizaati “Ni jye. Gendaubwire shobuja uti ‘Eliya ari hano.’”

9Obadiya aramusubizaati “Nagucumuyehoiki gitumaungabiza Ahabu ngo anyice?

10Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye koutariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuzekoko.

11None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!

12Ariko nimara gutandukananawe,umwuka w'Uwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakuboneyanyica, kandi ndakubwira kouhereye mu buto bwanjyeumugaragu wawe nubahaga Uwiteka.

13Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b'Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b'Uwiteka ijana mu buvumobubirimirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburiraumutsima n'amazi yo kunywa?

14Noneurambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?”

15Eliya aramubwira ati “Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.”

16Nuko Obadiya ajya kubonana na Ahabu arabimubwira, Ahabu aherako aza guhurana Eliya.

17Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati “Mbega ni wowe n'umuruhowateye Isirayeli?”

18Na we aramusubizaati “Erega si jye wateye Isirayeliumuruho, ahubwo ni wowe n'inzu ya so kuko mwaretse amategeko y'Uwiteka, mugakurikira Bāli.

19Nuko none ntumirira Abisirayeli bose bateranire ku musoziw'i Karumeli, kandi abahanuzi ba Bāli uko ari magana ane na mirongo itanu, n'abahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.”

20Nuko Ahabu atumiraAbisirayeli bose n'abo bahanuzi, abateraniriza ku musoziw'i Karumeli.

21Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guheramu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.”Abantu ntibamusubizaijambo na rimwe.

22Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w'Uwitekausigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.

23Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremoibice babigereke hejuru y'inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y'inkwi, ne gucanamo.

24Muhereko mutakambire izina ry'imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry'Uwiteka. Maze Imana iri budusubirisheumuriro, iraba ari yo Mana.”
Abantu bose baramusubizabati “Ibyouvuzeni byiza.”

25Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubagakuko muri benshi, maze mutakambire izina ry'imana yanyu ariko ntimucanemo.”

26Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāliuhereye mu gitondoukageza ku manywa y'ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.”Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwaubasubizan'umwe. Basimbukirahirya no hino ku gicaniro bubatse.

27Bagejeje ku manywa y'ihangu Eliya arabashinyaguriraati “Erega nimuterehejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.”

28Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n'intambi nk'uko basanzwe babigenza, kugezaaho amaraso yabereye imyishori kuri bo.

29Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwausubizacyangwa wabitaho n'umwe.

30Eliya aherako abwira abantu bose ati “Nimunyegere.”Bose baramwegera, asana igicaniro cy'Uwiteka cyari cyarasenyutse.

31Nuko Eliya yenda amabuye cumi n'abiri ukoumubarew'imiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ry'Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.”

32Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ry'Uwiteka, maze acukuraimpande zacyouruhavurwajyamo indengo ebyiri z'imbuto.

33Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigereka hejuru y'inkwi. Maze arababwira ati “Nimwuzuzeintango enye amazi, muyasuke hejuru y'igitambo n'inkwi.”

34Arababwira ati “Nimwongere ubwa kabiri.”Bongera ubwa kabiri. Arongera arababwira ati “Nimwongere ubwa gatatu.”Bongera ubwa gatatu.

35Amazi arasendera agota igicaniro, yuzurana rwa ruhavu.

36Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliyaumuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndiumugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw'ijambo ryawe.

37Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugirango aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari woweugarura imitima yabo.”

38Uwo mwanyaumurirow'Uwitekauramanuka,utwika igitambo cyoswa n'inkwi n'amabuye n'umukungugu,ukamya amazi yari mu ruhavuyose.

39Maze abantu bose babibonye bikubitahasi bubamye baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.”

40Nuko Eliya arababwira ati “Nimufateabahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n'umwe.”Barabafata. Eliya arabamanukanaabagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo.

41Maze Eliya abwira Ahabu ati “Hagurukaufungure kuko numva haza kugwa imvura y'impangukano.”

42Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y'umusoziw'i Karumeli, yicara hasi yubikaumutwe mu maguru.

43Abwiraumugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.”
Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.”Amubwira gusubirayo agira karindwi.

44Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n'ikiganza cy'umuntu kiva mu nyanja.”
Eliya aramubwira ati “Gendaubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryaweumanuke imvura itakubuza.’”

45Hashizeumwanya muto, ijuru ririhindurizaryuzuraibicu n'umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yuriraigare rye ajya i Yezerēli.

46Imbaraga z'Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry'i Yezerēli.

>