1Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n'uko yicishije abahanuzi bose inkota.
2Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n'ubwabo ejo nk'iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
3Eliya abyumvise atyo arahagurukaarahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y'i Buyudaaba ari ho asigaumugaragu we.
4Ariko agenda wenyineurugendo rw'umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y'igiti cy'umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakurahoubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruzaubwiza.”
5Nuko yiryamira munsi y'icyo giti cy'umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.”
6Arakanguka abonaumutsimautazeku makara, n'agacuma k'amazi biri ku musegowe. Ararya aranywa, arongera ariryamira.
7Marayika w'Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kukourugendo ari runinirugukomereye.”
8Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musoziw'Imana.
9Agezeyo yinjira mu buvumoagumamo.
Hanyuma ijambo ry'Uwiteka rimugeraho aramubazaati “Eliya we,urakora iki aho?”
10Na we aramusubizaati “Nagize ishyaka ryinshi ry'Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyineusigaye, nanjye baragenzaubugingo bwanjye ngo banyice.”
11Iramubwira iti “Sohokauhagarare ku musoziimbere y'Uwiteka.”Uwo mwanya Uwiteka amucaho, mazeumuyagamwinshi wa serwakiraurazausatura imisozi,umenaguriraibitare imbere y'Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyagaushize habaho igishyitsi cy'isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.
12Hanyuma y'igishyitsi hakurikirahoumuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y'umurirohaza ijwi ryoroheje ry'ituza.
13Eliya amaze kuryumva yitwikiraumwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w'ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubazariti “Eliya we,urakora iki aho?”
14Ararisubizaati “Nagize ishyaka ryinshi ry'Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyineusigaye, nanjye baragenzaubugingo bwanjye ngo banyice.”
15Uwiteka aramubwira ati “Gendausubizeinzira yose y'ubutayuujye i Damasiko, nugerayouzimikishe Hazayeli amavuta abeumwami w'i Siriya,
16na Yehu mwene Nimushi na weuzamwimikishe amavuta abeumwami w'Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola,uzamusukehoamavuta abeumuhanuzi mu cyimbo cyawe.
17Nukouzabayarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica,uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica.
18Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bāli, ntibamusome.”
19Nuko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n'ibiri, ahagaze ku murongouheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagiraumwitero we.
20Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.”
Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?”
21Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by'imitambiko yazo, agaburiraabantu bararya. Aherako arahagurukaakurikira Eliya, akajya amukorera.