1Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangirizaumuhungu we Salomo aramubwira ati
2“Ubu ndagiye nk'uko ab'isi bose bagenda. Nuko komeraugaragaze ko uriumugabo.
3Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo,ukitondera amategeko yayo n'ibyo yategetse, n'amateka n'ibyo yahamije nk'uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugirangoubashishwe ibyouzakora byose ahouzagana hose,
4kugirango Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzehoati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by'ukurin'imitima yabo yose n'ubugingo bwabo bwose, ntuzaburauzungura ingoma ya Isirayeli.’Uko ni ko Imana yavuze.
5“Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n'ibyo yagiriye abagaba bombi b'ingabo za Isirayeli: Abunerimwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk'ayo mu ntambara mu gihe cy'amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese.
6Nukouzamugenze ukouzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.
7“Ariko bene Barizilayi w'Umunyagaleyadiuzabagirire neza, bazajye basangira n'abarira ku meza yawe, kuko ari ko bangiriye igihe nari narahunze mwene so Abusalomu.
8“KandiufiteShimeyi mwene Gera w'Umubenyamini w'i Bahurimu, wamvumyeumuvumomubiumunsi najyaga i Mahanayimu, ariko hanyuma ansanganirira kuri Yorodani murahira Uwiteka nti ‘Sinzakwicisha inkota.’
9Ariko rero ntuzamubarenk'utarihourubanza, kuko uriumunyabwengeuzamenye ukoukwiriye kumugirira, kandiuzamanure imvi ze zijye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.”
10Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu muduguduwa Dawidi.
11Kandi imyaka Dawidi yamaze ku ngoma ategeka Abisirayeli yari mirongo ine, kuko yamaze imyaka irindwi ategeka i Heburoni, akamara n'indi mirongo itatu n'itatu i Yerusalemu.
12Nuko Salomo asubiraku ngoma ya se Dawidi,ubwami bwe burakomezwa cyane.
13BukeyeAdoniya mwene Hagiti asanga Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba aramubazaati “Uzanywe n'amahoro?”
Na we ati “Ni amahoro.”
14Kandi ati “Hari icyo nshaka kukubwira.”
Umugabekazi ati “Mbwira.”
15Aramubwira ati “Uzi koubwami bwariubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbeumwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawen'Uwiteka.
16Ariko none hari icyo ngusabantukinyime.”
Aramusubizaati “Kivuge.”
17Aramubwira ati “Ndakwinginze nsabira Umwami Salomo (kuko atabasha kukwima), anshyingire Abisagi w'i Shunemu.”
18Batisheba aramubwira ati “Nuko ndakuvugiraku mwami.”
19Batisheba aherako asanga Umwami Salomo ngo avugireAdoniya ibye. Nukoumwami amubonye ahagurutswano kumusanganira, aramwunamira asubiraku ntebe y'ubwami, ategeka ko bazana intebe y'umugabekazi. Nukoumugabekazi yicara iburyo bwa Salomo.
20Nuko aravuga ati “Hari icyo ngusabagito ntukinyime.”
Umwami aramusubizaati “Nsaba Mubyeyi wanjye, sinakwima.”
21Aramubwira ati “Reka dushyingire mwene so Adoniya, Abisagi w'i Shunemu.”
22Nuko Umwami Salomo asubizanyina ati “Ni iki gitumausabira Adoniya Abisagi w'i Shunemu? Erega wamusabira n'ubwami kuko ari mukuruwanjye, yego! Kandiugasabira na Abiyatariumutambyi, na Yowabu mwene Seruya.”
23Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije.
24Nuko rero ndahiye Uwitekauhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk'uko yasezeranye, niukuriuyu munsi Adoniya baramwica.”
25Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, aramusumiraaramwica.
26Kandiumwami abwira Abiyatariumutambyi ati “Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wariukwiriye gupfa ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyagauhekaisanduku y'Uwiteka Imana imbere y'umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga na we mu byamubabaje byose.”
27Uko ni ko Salomo yakuye Abiyatari mu butambyi bw'Uwiteka, kugirango asohoze ijambo Uwiteka yavugiyei Shilo ku nzu ya Eli.
28Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry'Uwiteka, yisunga amahembe y'icyotero.
29Hanyuma babwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu Ihema ry'Uwiteka, ubu ari ku cyotero.”Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “Gendaumwice.”
30Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry'Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’”
Na we aramusubizaati “Oya ahubwo ndagwa aha.”
Benaya aragenda abwiraumwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”
31Umwami aramubwira ati “Ubigenze uko yavuze,umwiceumuhambe kugirangoukurekuri jye no ku nzu y'umukambwe wanjye, amaraso Yowabu yavushije nta mpamvu.
32Uwiteka araba amuvushije amuhoyeba bantu babiri yasumiye, akabicisha inkotaumukambwe wanjye Dawidi atabizi, kandi bari abantu bamurutaubwiza no gukiranuka: ni bo Abunerimwene Neriumugabaw'ingabo za Isirayeli, na Amasa mwene Yeteriumugabaw'ingabo z'Abayuda.
33Uko ni ko amaraso yabo azahorerwa Yowabu n'urubyaro rwe iteka ryose, ariko Dawidi n'urubyaro rwe n'inzu ye n'ingoma ye bizagira amahoro avuye ku Uwiteka iminsi yose.”
34Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumiraamutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu.
35Hanyumaumwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu cyimbo cye, ngo abeumugabaw'ingabo. Kandiumwami ashyira Sadokiumutambyi mu cyimbo cya Abiyatari.
36Bukeyeumwami atumiraShimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemuuyigumemo, ntuzayivemo ngougireahandi ujya.
37Umunsi wavuyeyoukambuka akagezi Kidironi,uzamenye neza koutazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.”
38Shimeyi asubizaumwami ati “Ibyoumbwiye ni byiza. Ukouvuzemwami nyagasani, ni koumugaragu wawe nzabigenza.”Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi.
39Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Mākaumwami w'i Gati. Bukeyebabwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.”
40Shimeyi arahagurukaashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda abakura i Gati.
41Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu, akajya i Gati akagaruka.
42Umwami atumiraShimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza koumunsi wavuyeyoukagira ahouganahose,utazabura gupfa’? Ukansubizauti ‘Ibyouvuzeni byiza ndabyumvise’?
43None ni iki cyakubujijekwirinda indahiro y'Uwiteka n'itegeko nagutegetse?”
44Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese ahouribukaubugomebwawe bwoseumutimawawe wakwemeje, ubwo wagomeyeumukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butumeUwiteka aguhoraubugomebwawe.
45Ariko Umwami Salomo we azahabwaumugisha, kandi ingona ya Dawidi izakomezwa imbere y'Uwiteka iminsi yose.”
46Mazeumwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nukoubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo.