1BukeyeBenihadadiumwami w'i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n'abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n'amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.
2Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabuumwami w'Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo
3ifeza zawe n'izahabu zawe ni ibye, ndetse n'abagore bawe n'abana bawe baruta abandiubwiza, ngo na bo ni abe.”
4Umwami w'Abisirayeli aramusubizaati “Bibe ukouvuze, mwami nyagasani. Ndiuwawen'ibyo mfite byose.”
5Bukeyeintumwa ziragaruka ziravuga ziti “Benihadadi avuze ngo yagutumyeho intumwa, agira ngoumuheifeza n'izahabu n'abagore bawe n'abana bawe,
6ngo ejo nk'iki gihe azohereza abagaragu be iwawe, basake mu nzu yawe no mu mazu y'abagaragu bawe, icyo bazahabona kikunezeza cyose bazacyende bakizane.”
7Mazeumwami w'Abisirayeli atumiraabatware bo mu gihugu cye bose arababwira ati “Namwe nimwumve murebeuko uwo mugaboadushakahourwiyenzo: dore yari yantumyeho ngo muhe abagore banjye n'abana banjye, n'ifeza n'izahabu byanjye, simbimwima.”
8Nuko abatware n'abantu bose baramubwira bati “Ntumwumvire, wange.”
9Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati “Nimugende mumbwirireumwami databuja muti ‘Ibyo wabanje gutumaku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyountumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.’”
Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije.
10Benihadadi arongera amutumahoaramubwira ati “Ingabo zanjye zinkurikiye nizibona i Samariyaumukunguguuzikwira,umuntu wese akabonauwuzuraurushyi, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
11Umwami w'Abisirayeli aramusubizaati “Mumubwire muti ‘Ucyambaraumwambaro w'intambara ngo atabare, ye kwirata nk'uwikuramoatabarutse.’”
12Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n'abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.”Nuko barigera, bateraumurwa.
13Uwo mwanya hazaumuhanuzi asanga Ahabuumwami w'Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Nturebaziriya ngabo zoseuburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabizaumenye ko ndi Uwiteka.’”
14Ahabu aramubazaati “Ni ndeuzazidukiza?”
Na we aramusubizaati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b'abatware b'intebe.”
Arongera aramubazaati “Ubanza guterani nde?”
Umuhanuzi ati “Ni wowe.”
15Nuko ateranya abagaragu b'abatware b'intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.
16Igihe cy'amanywa y'ihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnyeuko ari mirongo itatu na babiri.
17Abagaragu b'abatware b'intebe ni bo babanje gutera, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera baramubwira bati “Tubonye abantu baturukai Samariya.”
18Aravuga ati “Niba bazanywe n'amahoro mubafate mpiri, niba bazanywe no kurwana na bwo mubafate mpiri.”
19Nuko ba bagaragu b'abatware b'intebe n'ingabo zibakurikiye, bava mu murwa
20baratera,umuntu wese muri bo yicaumubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadiumwami w'i Siriya yinaguriraku ifarashi hamwe n'abagendera ku mafarashi bandi, arabakira.
21Nukoumwami w'Abisirayeli na we arasohoka atera abagendera ku mafarashi n'amagare, yica Abasiriya benshi cyane.
22Hanyumaumuhanuzi araza asangaumwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Genda wikomeze, witegureumenye ukouzabigenza, kuko mu mwakautahaumwami w'i Siriya azongera kugutera.”
23Hanyuma abagaragu b'umwami w'i Siriya baramubwira bati “Imana yabo ni imana ihimba mu misozi miremire, ni cyo cyatumye baturusha amaboko. Ariko noneho tuzarwanire na bo mu bibaya, niukurituzahabarushiriza amaboko.
24Kandi genza utyaukurehoabo bami,umwami weseumukuremu mwanya we, mu cyimbo cyaboushyireho abatware b'ingabo,
25mazeugabeingabo zihwanye n'izo wapfushije,ushyireho amafarashi n'amagare bingana n'ibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.”
Arabumvira abigenza atyo.
26Umwakautashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n'Abisirayeli.
27Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa n'udukumbi tubiritw'abana b'ihene, ariko Abasiriya bo bari buzuyeigihugu.
28Nuko hazaumuntu w'Imana, asangaumwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’”
29Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi batezaurugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.
30Kandi abandi bahungira mu muduguduwa Afeka, bagwirwa n'inkike z'amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n'ibihumbi birindwi.
Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumitamu mwinjiro w'inzu.
31Hanyuma abagaragu be baramubwira bati “Twumvise ko abami b'ubwoko bwa Isirayeli ari abami bafite imbabazi, none ubu turakwinginze ngo dukenyere ibigunira, dutamirize ingoyi dusangeumwami w'Abisirayeli, ahari yakizaubugingo bwawe.”
32Nuko bakenyera ibigunira, batamiriza ingoyi basangaumwami w'Abisirayeli baravuga bati “Umugaragu wawe Benihadadi aradutumye ngo aragusabangoumukize.”
Arababaza ati “Mbese aracyari muzima? Yemwe, ni mwene data!”
33Abo bagabo baramwitegereza bihutirakumukubirakuri iryo jambo baravuga bati “Benihadadi ni mwene so koko.”
Arababwira ati “Nimugende mumunzanire.”Nuko Benihadadi arasohoka aza kumusanganira, ahageze Ahabu amwurizaigare rye.
34Maze Benihadadi aramubwira ati “Imidugududata yanyaze so nzayigusubiza, kandiuziharurirainzira i Damasiko nk'uko data yaziharurizaga i Samariya.”
Ahabu aravuga ati “Nitumaragusezerana iri sezerano ndakurekura.”Nuko barasezerana, aramurekura.
35Harihoumugabowo mu bahungu b'abahanuzi wabwiye mugenzi we abibwirijwe n'ijambo ry'Uwiteka ati “Ndakwinginze nkubita.”Yanga kumukubita.
36Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati “Ubwoutumviye Uwiteka, ubu nitumaragutandukanaintare irakwica.”Nuko bamaze gutandukana, ahura n'intare iramwica.
37Uwo muhanuzi asanga undi mugaboaramubwira ati “Ndakwinginze nkubita.”Uwo we aramukubitaaramukomeretsa.
38Nukoumuhanuzi aragenda ategeraumwami mu nzira ariyoberanya, yitwikira igitambaro mu maso.
39Hanyumaumwami arahanyura, agiye kumucahoaramutakira ati “Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbonaumuntuuvuyemu ntambara anzaniraumuntu arambwira ati ‘Rinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhoreraubugingo bwe, cyangwauzarihe italanto y'ifeza.’
40Arikoumugaragu wawe ndi mu miruho nkora hirya no hino, uwo mugaboarabura.”
Nukoumwami w'Abisirayeli aramubwira ati “Uko ni kourubanza rugutsinze nk'ukourwiciriyeubwawe.”
41Uwo mwanya uwo mugaboyitwikururaigitambaro mu maso,umwami w'Abisirayeli amenya ko ariumuhanuzi.
42Uwo muhanuzi aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Kuko warekuyeumugabonatanze ngo arimbuke, ni cyo gitumauzahorerwaubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.’”
43Nukoumwami w'Abisirayeli ajya iwe i Samariya, afite agahinda n'uburakari.