1 Bami 22:1-54 BYSB2001 - Bible AI

1Kandi Abasiriya n'Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana.

2Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafatiumwami w'Abayuda yamanutse asangaumwami w'Abisirayeli.

3Umwami w'Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y'i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukabatutahakuye mu maboko y'umwami w'i Siriya?”

4Bukeyeabwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n'i Ramoti y'i Galeyadi?”
Yehoshafati asubizaumwami w'Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk'uwitabara, n'ingabo zanjye nk'ingabo zawe, n'amafarashi yanjye nk'ayawe.”

5Yehoshafati abwiraumwami w'Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banzaugishe ijambo ry'Uwiteka inama.”

6Nukoumwami w'Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y'i Galeyadi cyangwa se ndorere?”Baramusubizabati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”

7Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w'Uwiteka uri hano ngo tumubaze?”

8Umwami w'Abisirayeli asubizaYehoshafati ati “Hasigaye undi mugabotwabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanuriraibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”
Yehoshafati aramusubizaati “Mwami, wivuga utyo.”

9Nukoumwami w'Abisirayeli ahamagaraumutware aramubwira ati “IhuteuzaneMikaya mwene Imula.”

10Kandiumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda bari bicaye ku ntebe z'ubwami,umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y'ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry'i Samariya, abahanuzi bose bahanuriraimbere yabo.

11Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y'ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembeuzayakubitisha Abasiriya kugezaaho bazashirira.’”

12N'abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabarauterei Ramoti y'i Galeyadiuragira ishya, kuko Uwiteka azahagabizaumwami.”

13Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanuriraumwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk'ayabo,uvugeibyiza.”

14Mikaya arayisubizaati “Ndahiye Uwitekauhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”

15Nuko ageze imbere y'umwami,umwami aramubazaati “Mikaya, dutabare i Ramoti y'i Galeyadi, cyangwa se turorere?”
Aramusubizaati “Ngaho tabarauragira ishya, kandi Uwiteka azahagabizaumwami.”

16Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugirangoutagira icyoumbwira kitariukurimu izina ry'Uwiteka?”

17Aramusubizaati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk'intama zidafiteumwungeri.”Uwiteka ni ko kuvugaati “Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubireiwaboumuntu wese atahe iwe amahoro.”

18Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atari bumpanurireibyiza keretse ibibi?”

19Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry'Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n'ibumoso.

20Uwiteka arabaza ati ‘Ni ndeuzashukashuka Ahabu ngo atabare agwe i Ramoti y'i Galeyadi?’Umwe avuga ibye undi ibye.

21Nyuma hazaumwuka ahagarara imbere y'Uwiteka aravuga ati ‘Ni jyeuzamushukashuka.’

22Uwiteka aramubazaati ‘Uzamushukashuka ute?’Na we ati ‘Nzagenda mpindukeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi be bose.’Na we aramusubizaati ‘Nukouzamushukashuke, kandiuzabishobore. Gendaugireutyo.’

23“Nuko rero, dore Uwiteka ashyizeumwuka w'ibinyoma mu kanwa k'abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzehoibyago.”

24Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubitaMikayaurushyi, aramubazaati “Uwo mwuka w'Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugananawe.”

25Mikaya aramusubizaati “Uzabimenyaumunsiuzicumitamu mwinjiro w'inzu wihisha.”

26Mazeumwami w'Abisirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya mumushyire Amoniumutware w'umurwa, na Yowasiumwana w'umwami

27muti ‘Umwami aravuze ngo: Iki kigabo nimugishyire mu nzu y'imbohe, mukigaburireibyokurya by'agahimano n'amazi y'agahimano, kugezaaho azatabarukiraamahoro.’”

28Mikaya aravuga ati “Nuramukautabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiyemuri jye.”Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.”

29Bukeyeumwami w'Abisirayeli na Yehoshafatiumwami w'Abayuda baratabara, batera i Ramoti y'i Galeyadi.

30Umwami w'Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y'ubwami.”Nukoumwami w'Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba.

31Kandi ubwoumwami w'i Siriya yari yategetse abatware b'amagare ye uko ari mirongo itatu na babiri ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretseumwami w'Abisirayeli wenyine.”

32Nuko abatware b'amagare barabutsweYehoshafati baravuga bati “Nguriyaumwami w'Abisirayeli koko.”Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka,

33ariko abatware b'amagare babonye ko atari we mwami w'Abisirayeli, barakimirana barorera kumukurikira.

34Nukoumuntu umwe aforaumuhetowe apfa kurasa, ahamyaumwami w'Abisirayeli mu ihurirory'imyambaro ye y'ibyuma. Umwami ni ko kubwiraumwerekeza w'igare rye ati “Kururaurukobaduhindukireunkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”

35Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira ku igare rye ahangana n'Abasiriya, agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma, adendeza imbere mu igare.

36Izuba rigiye kurenga bararangururamu ngabo bati “Umuntu wese niyisubirire mu muduguduw'iwabo no mu gihugu cyabo.”

37Uko ni koumwami yatanze, bamuzanai Samariya bamuhambayo.

38Igare rye baryogereza ku kidendezi cy'i Samariya, imbwa zirigata amaraso ye nk'uko Uwiteka yari yabivuze, kandi aho ni ho abamalaya biyuhagiraga.

39Ariko indi mirimo ya Ahabu n'ibyo yakoze byose, n'inzu ye yubakishije amahembe y'inzovu n'imiduguduyubatse, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?

40Nuko Ahabu aratanga asanga ba sekuruza, mazeumuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.

41Mu mwaka wa kane Ahabuumwami w'Abisirayeli ari ku ngoma, Yehoshafati mwene Asa yimye i Buyuda.

42Yehoshafati agitangira gutegeka, yari amaze imyaka mirongo itatu n'itanu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n'itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Azuba mwene Shiluhi.

43Kandi yagendanaga ingeso za se Asa zose ntiyazivamo ngo azireke, ahubwo agakora ibitunganiye Uwiteka.

44Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu.

45Kandi Yehoshafati yuzuran'umwami w'Abisirayeli.

46Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n'ibyo yerekanishije imbaraga ze n'intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

47Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu.

48Icyo gihe Edomu ntibari bafiteumwami, igisonga ni cyo cyari nk'umwami.

49BukeyeYehoshafati abājisha inkuge z'i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayoizahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi.

50Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n'abawe muri izo nkuge?”Ariko Yehoshafati yanga kwemera.

51Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruzamu murwa wa sekuruzaDawidi, mazeumuhungu we Yoramu yima ingoma ye.

52Mu mwaka wa cumi n'irindwi Yehoshafatiumwami w'Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.

53Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, agendana ingeso za se n'iza nyina n'iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure.

54Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose.

>