1Salomo yuzurana Farawoumwami wa Egiputa arongoraumukobwa we, amuzanamu muduguduwa Dawidi agumayokugezaaho Salomo yamariye kubakainzu ye bwite n'iy'Uwiteka, n'inkike zo kugotai Yerusalemu.
2Icyo gihe abantu batambiraga mu nsengero zo ku tununga, kuko kugezaubwo hatariho inzu yubakiwe izina ry'Uwiteka.
3Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu mategeko ya se Dawidi, kandi yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu nsengero zo ku tununga.
4Bukeyeumwami ajya i Gibeyoni gutambirayo, kuko ari ho akanunga karushautundi icyubahiro kabaga. Nuko Salomo atambirayo ibitambo byoswa igihumbi.
5Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubazaiti “Nsaba icyoushaka nkiguhe.”
6Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanagaukurino gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutimawe, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye,umuhaumwana we ngo yicare ku ntebe y'ubwami bwe nk'uko biri none.
7Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitseumugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndiumwana muto sinzi iyo biva n'iyo bijya.
8Kandiumugaragu wawe ndi hagati y'abantu bawe watoranyije, b'ubwoko bukomeye butabarika.
9Nuko rero, uheumugaragu waweumutimaujijutse ngo nshobore guciraabantu bawe imanza, kugirango menye gutandukanya ibyiza n'ibibi. Mbese ni nde washobora guciraubu bwoko bwawe bukomeye imanza?”
10Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye.
11Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byousabyeukabaudasabye kurama, ntusaben'ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwoukisabiraubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera,
12nuko nkugiriye ukounsabye. Dore nguhayeumutimaw'ubwengeujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.
13Kandi nguhayen'ibyoutansabye,ubutunzi n'icyubahiro bizatuma nta mwami n'umwe wo mu bandi bamiuzahwana nawe, iminsi yose yo kubahokwawe.
14Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye,ukitondera amateka n'amategeko yanjye nk'uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.”
15Maze Salomo aribambura amenya ko yarotaga. Bukeyeasubirai Yerusalemu, ahageze ahagarara imbere y'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ahatambira ibitambo byoswa, n'iby'ishimwe yuko ari amahoro, hanyuma atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya.
16Bukeyeabagore babiri b'abamalaya basangaumwami, bamuhagarara imbere.
17Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n'uyu mugoremu nzu imwe, bukeyeturi kumwe mu nzu mbyaraumwana.
18Maze iminsi itatu mbyaye, uyu mugorena we abyara turi kumwe. Nta mushyitsi wari kumwe natwe muri iyo nzu, keretse twebweubwacu.
19Ariko nijoroumwana w'uyu mugorearapfa, azize yuko yamuryamiye.
20Icyo gicuku arabyuka, ankuraumwana mu gituza ubwoumujawawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye.
21Mbyutse mu musekekonsaumwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atariumwana wanjye nibyariye.”
22Undi mugorearavuga ati “Oya,umuzimani we wanjye,uwapfuye niuwawe.”
Uwa mbere ati “Oya,uwapfuye niuwawe,umuzimani we wanjye.”
Babivugirabatyo imbere y'umwami.
23Nukoumwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzimani we wanjye,uwapfuye niuwawe’, n'undi akagira ati‘Oya, ahubwouwapfuye niuwawe,umuzimani we wanjye.’”
24Umwami ati “Nimunzanire inkota.”Barayimuzanira.
25Mazeumwami arategeka ati “Uwo mwana muzimanimumucemokabiri igice kimwe mugiheumwe, ikindi mugiheundi.”
26Nukoumugorenyina w'umwana muzimawariumufitiye imbabazi, abwiraumwami ati “Nyagasani,umuzimamumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.”Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemokabiri, muburenaweumubure.”
27Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzimantimumwice na hato, mumuheuriyamugorekuko ari we nyina.”
28Nuko Abisirayeli bose bumvise ukoumwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye koubwenge bw'Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.