1 Bami 5:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Salomo ategeka ibihugu byose,uhereye kuri rwa ruziukageza ku gihugu cy'Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho.

2Amagerero ya Salomo y'umunsi umwe yabaga incuro z'ifu y'ingezi mirongo itatu, n'iz'amafu meza mirongo itandatu,

3n'inka zibyibushyecumi n'izindi zo mu gasozi makumyabiri, n'intama ijana n'impara n'amasirabo n'amasunu, n'inkoko zibyibushye.

4Nuko yategekaga igihugu cyose cyo hakuno ya rwa ruziuhereye i Tipusaukageza i Gaza, agatwara n'abami bose bo hakuno yarwo. Yari afite amahoro impande zose.

5Abayuda n'Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose,umuntu wese ku muzabibu we no ku mutiniwe,uhereye i Daniukageza i Bērisheba.

6Kandi Salomo yari afite ibiraro by'amafarashi yakururagaamagare ye. Ibyo biraro byari inzovu enye, kandi abantu bagenderaga ku mafarashi bari inzovu imwe n'ibihumbi bibiri.

7Nuko abo batware bakajya bakoreshereza Umwami Salomo n'abariraga ku meza ye amakoro,umuntu wese ukwe kwezi ntibagire icyo bababurana.

8Bakajya bazana sayiri n'ubwatsi bw'ayo mafarashi, n'ayandi y'imbaraga nk'uko byategetswe, bakabizana ahoumwami yabaga.

9Nuko Imana iha Salomoubwenge n'ubuhanga bwinshi cyane n'umutimawagutse, bitagira akagero nk'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanjautabarika.

10Ubwenge bwa Salomo bwarutagaubw'abanyabwenge bose b'iburasirazuba n'aba Egiputa bose.

11Yarushaga abandi bantu boseubwenge nka Etani Umwezerahi, kandi nka Hemani na Kalukolina Darada bene Maholi, yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.

12Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n'indirimbo igihumbi n'eshanu,

13kandi yari azi gusobanura ibitiuhereye ku myerezi y'i Lebanoniukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n'ibisiga n'ibikururukan'ifi.

14Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumvaubwenge bwa Salomo, boherejwe n'abami bo mu isi yose bumvaga iby'ubwenge bwe.

15BukeyeHiramuumwami w'i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abeumwami mu cyimbo cya se, amutumahoabagaragu be kukouhereye kera Hiramu yuzuragana Dawidi.

16Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati

17“Uzi koumukambwe wanjye Dawidi atabonyeuburyo bwo kubakira izina ry'Uwiteka Imana ye inzu, ku bw'intambara z'ababisha be bari bamuri impande zose, kugezaaho Uwiteka yabashyiriye munsi y'ibirenge bye.

18Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumureimpande zose, nta mubisha nta n'ibyago bikiriho.

19Nuko ngambiriye kubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu, nk'uko Uwiteka yabwiyeumukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni weuzubakira izina ryanjye inzu.’

20Nuko none tegeka abantemera imyerezi y'i Lebanoni, kandi bazakorana n'abagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo by'abagaragu bawe ukouzambwira kose, kuko uzi yuko nta n'umwe muri twe w'umuhanga uzi gutemaibiti nk'Abasidoni.”

21Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati “Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidiumuhungu w'umunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.”

22Hiramu atuma kuri Salomo ati “Numvise ibyountumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose by'ibiti by'imyerezi n'imiberoshi.

23Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk'ibihare kugirango binyure mu nyanja, mbigeze ahouzanyereka abe ari ho babihamburiramaze uzeubyende. Kandi nugaburiraabo mu rugo rwanjye,uzabaushohoje ibyo nshaka byose.”

24Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi, ibyo yashakaga byose.

25Salomo na we akajya agerera Hiramu incuro z'ingano inzovu ebyiri, n'incuro makumyabiri z'amavuta meza byo kugaburiraabo mu rugo rwe. Uko ni ko Salomo yahaga Hiramu ukoumwakautashye.

26Nuko Uwiteka aha Salomoubwenge nk'uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.

27Umwami Salomo atoranya abantu b'abanyagihe mu Bisirayeli, bose bari inzovu eshatu.

28Akajya abohereza muri Lebanoni ukoukwezi gutashye, abantu inzovu imwe bagafatanya igihe cy'ukwezi kumwe, bacyura igihe bakamara iwabo amezi abiri baruhuka. Adoniramu ni we wariumutware w'abo banyagihe.

29Kandi Salomo yari yarashyizeho abikorezi inzovu ndwi, n'abandi babāzaga amabuye ku misozi miremire inzovu munani,

30udashyizeho abatware bakuru ba Salomo bategekaga imirimo, bo bari ibihumbi bitatu na magana atatu batwaraga abakozi.

31Nukoumwami abategeka ko babāza amabuye manini y'igiciro cyinshi, kugirango bubakisheurufatiro rw'inzu amabuye abajwe.

32Hanyuma abubatsi ba Salomo n'aba Hiramu n'Abagebali barayabaza, batunganya imbaho n'amabuye kugirango babyubakishe iyo nzu.