1 Bami 6:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubakainzu y'Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri.

2Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka,uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono mirongo itandatu,ubugaribwayo bwari mikono makumyabiri,uburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu.

3Kandi ibaraza ry'inzu y'inyumba y'urusengero,uburebure bwaryo bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri nk'ukoubugaribw'inyumba bwanganaga,ubugaribwaryo bw'imbere y'inyumba bwari mikono icumi.

4Abajishiriza iyo nyumba amadirishya y'ibisate bisobekeranije, bidakuka.

5Ku nzu y'inyumba yomekaho ibyumba bigerekeranye bikikije inzu y'urusengero n'iy'ahavugirwa. Uko ni ko yubatse ibyumba by'impande biyikikije.

6Ibyumba byo hasiubugaribwabyo bwari mikono itanu, ibyo hagatiubugaribwabyo bwari mikono itandatu, hakurikiyeho ibya gatatuubugaribwabyo bwari mikono irindwi. Kandi yabigenjeje atya: inyuma ku nzu y'inyumba asiga aho azomeka ibiti, kugirango bidatobora inzu y'urusengero.

7Mu iyubakary'iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy'icyuma cyumvikanye muri iryo yubakaryayo.

8Kandiurugirw'ibyo byumba byo hagati rwari mu ruhande rw'iburyo bw'urusengero, abajyagayo bazamukiraga ku rwego rwihotaguye bakajya mu cyumba cyo hagati, bava muri cyo bakajya mu cya gatatu.

9Uko ni ko yubatse inzu arayuzuza, hejuru yayo asakaza ibiti n'imbaho by'imyerezi.

10Kandi ibyo byumba bigerekeranye yabyubatse ku nzu y'inyumba hose:uburebure bwabyo bw'igihagararo bwari mikono itanu kimwe kimwe, byari bigeretswe ku biti by'imyerezi byometse kuri iyo nyumba.

11Bukeyeijambo ry'Uwiteka riza kuri Salomo riti

12“Mbonye iyi nzu wubaka. Nuko nugendera mu mateka yanjye,ugasohoza ibyo nategetseukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yougenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi,

13mbe mu Bisirayeli ne kurekaubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”

14Uko ni ko Salomo yubatse iyo nzu, arayuzuza.

15Muri iyo nzu y'inyumba yomekaho imbaho z'imyerezi,uhereye hasiukageza hejuru ku gisenge na ho aharandisha imbaho, kandi hasi ahasasa imbaho z'imiberoshi.

16Mu mwinjiro w'iyo nzu hari mikono makumyabiri, yomekaho imbaho z'imyereziuhereye hasiukageza ku gisenge. Muri uwo mwinjiro hagirwa ahavugirwa hitwa Ahera cyane.

17Imbere y'ahavugirwa hitwaurusengero,uburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono mirongo ine.

18Na ho bahomeka imbaho z'imyerezi bazikebaho amabara, amwe asa n'imihe, andi asa n'uburabyo busambuye. Hose zari imbaho z'imyerezi nta buye ryagaragaraga.

19Kandi atunganya ahavugirwa mu mwinjiro w'iyo nzu, kugirango ahatereke isanduku y'isezerano ry'Uwiteka.

20Aho havugirwauburebure bwaho bw'umurambararo bwari mikono makumyabiri,ubugaribwaho bwari mikono makumyabiri,uburebure bwaho bw'igihagararo bwari mikono makumyabiri. Hose ahateraho izahabu itunganijwe, ayitera no ku cyotero cyakozwe mu myerezi.

21Maze Salomo atera ku nzu yose izahabu itunganijwe, imbere y'ahavugirwa atambikaho iminyururuy'izahabu.

22Inzu yose ayiteraho izahabu kugezaaho inzu yose yuzuriye, kandi icyotero cy'ahavugirwa na cyo agiteraho izahabu cyose.

23Ahavugirwa aharemera ibishushanyo by'abakerubi bibiri mu biti by'umwelayo, kimwe muri byouburebure bwacyo bwari mikono cumi.

24Uburebure bw'ibaba ry'igishushanyo cy'umukerubi rimwe bwari mikono itanu, n'irindi baba na ryo ari uko. Uhereye ku iherezo ry'ibaba rimweukageza ku iherezo ry'irindi, yose yari mikono cumi.

25Igishushanyo cy'umukerubi cya kabiriuburebure bwacyo bwari mikono cumi. Ibishushanyo by'abakerubi byombi byari ikigero kimwe n'ishusho imwe.

26Uburebure bw'igishushanyo cy'umukerubi kimwe bwari mikono cumi, n'ubw'ikindi ari uko.

27Ashyira ibyo bishushanyo by'abakerubi mu mwinjiro w'inzu. Amababa yabyo yari afatanyeurunana, bituma rimwe ry'igishushanyo kimwe rifata ku ruhande rumwe rw'inzu, iry'ikindi ku rundi ruhande, kandi ayandi mababa yombi ahurirahagati mu nzu.

28Ibyo bishushanyo by'abakerubi byombi abiteraho izahabu.

29Inyuma n'imbere h'iyo nzu akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye.

30Kandi mu nzu imbere hasi no ku ibaraza ryayo, ateraho izahabu.

31Ahajya ahavugirwa ahashyira inzugi z'ibiti by'imyelayo, inkomanizo n'inkingi z'izo nzugi byari igice cya gatanu cy'ikibambano.

32Kandi akora inzugi ebyiri z'ibiti by'imyelayo, akebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, hanyuma ateraho izahabu kuri izo nzugi, ayinogereza no ku bishushanyo by'abakerubi no ku by'imikindo.

33Kandi ahajya mu rusengero ahabajishiriza inkingi z'ibiti by'imyelayo. Izo nkingi zari igice cya kane cy'iyo nzu,

34n'inzugi zaho zombi zibajwe mu biti by'imiberoshi, ibisate byombi by'urugirumwe iyo byakingurwaga byaribumbaga, n'ibisate byombi by'urundi rugi ni ko byameraga.

35Azikebaho amabara y'ibishushanyo by'abakerubi, n'iby'imikindo n'iby'uburabyo busambuye, aziteraho izahabu.

36Kandiurugorw'ingombe arwubakisha amabuye abajwe mu mpushyaeshatu, n'uruhushyarumwe rw'ibiti by'imyerezi.

37Igihe batangiriye kubakaurufatiro rw'inzu y'Uwiteka, hari mu kwezi kwa Zivu k'umwaka wa kane.

38Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munanik'umwaka wa cumi n'umwe, buzuzainzu n'imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka.