1 Bami 7:1-51 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n'itatu yubakainzu ye, arayuzuzayose.

2Yubakan'inzu y'ibiti by'ikibira cy'i Lebanoni,uburebure bwayo bw'umurambararo bwari mikono ijana,ubugaribwayo bwari mikono mirongo itanu, kandiuburebure bwayo bw'igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi z'imyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, zitambitseho ibiti by'imyerezi.

3Hejuru y'ibyo biti mirongo ine na bitanu, byari hejuru y'inkingi uko ari cumi n'eshanu zo mu murongo umwe umwe, arandaho imbaho z'imyerezi.

4Akora impushyaeshatu z'amadirishya akurikiranye, idirishya rihanganye n'irindi.

5Inzugi zose n'inkomanizo zari zikoze kimwe,uburebure n'ubugaribwazo byari bimwe. Idirishya ryose ryari rihanganye n'irindi uko impushyaari eshatu.

6Kandi yubakisha ibaraza inkingi,uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n'ubugaribwaryo bwari mikono mirongo itatu, imbere yaryo ahashyira irindi baraza ry'inkingi n'ibiti bibajwe.

7Kandi akora ibaraza ry'intebe y'ubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ry'imanza. Yomekaho imbaho z'imyereziuhereye hasiukageza mu gisenge.

8Kandi inzu yabagamo yo mu gikari haruguruy'iryo baraza na yo yari yubatswe ityo. Kandi Salomo yubakaindi nzu isa n'iy'iryo baraza, ayubakiraumukobwa wa Farawo yari yararongoye.

9Ayo mazu yose yari yubakishije amabuye y'igiciro cyinshi, abajwe nk'uko bayageze, akerejwe inkero inyuma n'imbereuhereye ku y'urufatiroukageza ku yo hejuru, kandi ay'urugoruninini ko yari ameze.

10Urufatiro rwayo na rwo rwari amabuye manini y'igiciro cyinshi,uburebure bw'amwe bwari mikono cumi, ubw'ayandi bwari mikono munani.

11Hejuru yayo akurikizaho amabuye abajwe y'igiciro cyinshi nk'uko yagezwe, kandi bakurikizaho ibiti by'imyerezi.

12Urugo runinirwari rugoswe n'inkike z'amabuye abajwe yubatswe impushyaeshatu, hejuru yayo hageretsehouruhushyarw'ibiti by'imyerezi nk'uko bagenjeurugorw'ingombe rw'inzu y'Uwiteka, n'ibaraza ry'iyo nzu ni ko ryari ryubatswe.

13BukeyeSalomo atumiraHuramui Tiro.

14Huramuuwo yariumwana w'umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, ariko se yari uw'i Tiro. Yariumucuziw'imiringa w'umuhangaujijutse,umunyabukorikori mu mirimo y'imiringa yose. Nuko yitabaumwami Salomo, amukorera imirimo yose yashakaga.

15Acura inkingi ebyiri z'imiringa,uburebure bwazo bwari mikono cumi n'umunani,umubyimba wazo wari mikono cumi n'ibiri.

16Maze acura imitwe ibiri yazonk'imyashi mu miringa iyagijwe, kugirango ayishyire hejuru y'izo nkingi. Uburebure bw'igihagararo bw'umutwe umwe bwari mikono itanu, n'ubw'undi ari uko.

17Kuri iyo mitwe yo hejuru y'inkingi acurirahoutugozitw'imiringa dusobekeranye nk'urushundura, kandi ategeshaho imikufi imeze nk'imishunzi, ku mutwe umwe ashyiraho irindwi, no ku wundi irindwi.

18Kuri urwo rushundura rw'imiringa banyuzahoimpushyaebyiri z'imbuto z'amakomamanga, ziba kuri iyo mitwe y'inkingi yo hejuru. Uko ni ko yabigenje no ku wundi mutwe.

19Kandi imitwe y'inkingi z'ibaraza ishushanywa n'uburabyo bw'uburengo,uburebure bwayo bwari mikono ine.

20Hejuru y'izo nkingi zombi hari hiburungushuye bashyiraho iyo mitwe, acurirahourushundura, bamanikaho imbuto z'amakomamanga mu mpushyaebyiri. Izo mbuto zari magana abiri.

21Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry'urusengero, iy'iburyo ayita Yakini, iy'ibumosoayita Bowazi.

22Hejuru y'izo nkingi bahashushanya ibishushanyo by'uburabyo bw'uburengo.
Uko ni koumurimow'inkingi wakozwe.

23Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe,ubugaribwacyouhereye ku rugaraukageza ku rundi bwari mikono cumi,ubugaribwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu,urugerorw'urugararwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.

24Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by'imihe, mu mukonoumwe wacyo w'intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushyaebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.

25Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo by'inka cumi n'ebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo.

26Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y'intoki, kandiurugararwacyo rwacuzwe nk'urugararw'urwabya cyangwa nk'ururabyo rw'uburengo. Cyajyagamo incuro z'intango ibihumbi bibiri.

27Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimweuburebure bwacyo bw'umurambararo bwari mikono ine,ubugaribwacyo bwari mikono ine,uburebure bwacyo bw'igihagararo bwari mikono itatu.

28Uko ni ko ibyo bitereko byari bicuzwe. Byari bifite ibisate bisobetse mu nkingi zabyo,

29kuri ibyo bisate byo hagati y'izo nkingi hashyizweho ibishushanyo by'intare n'inka n'abakerubi, hejuru y'izo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi y'ibishushanyo by'intare n'inka hariho ibisa n'imishunzi itendera, ariko bisobekeranye.

30Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye z'imiringa, kandi n'ibyuma by'imitambiko bibirindukwaho n'izo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byari munsi y'igitereko cy'igikarabiro, kandi byari bifite ibisa n'imishunzi itendera.

31Kandi igitereko cyari gifiteurugaramu mutwe wacyo,uburebure bw'urwo rugarabwari mukonoumwe n'igice. Kuri urwo rugarabari barakebyeho imanzi kandi ibisate by'uwo mutwe ntibyari byiburungushuye, ahubwo byaranganaga impande zose.

32Izo nziga uko ari enye zari munsi y'ibisate by'igitereko, kandi ibyuma bibirindukwaho n'izo nziga byari biciye mu gitereko,uburebure bw'izo nziga bwari mukonoumwe n'igice.

33Ishusho yazo yasaga n'iz'amagare y'intambara, ibyuma byazo zibirinduragaho n'intango zazo, n'inkingi zazo n'imigongo yazo, byose byari byararemwe mu miringa yayagijwe.

34Ku matako yose y'igitereko hariho ibifata bya byuma by'imitambiko byose byari bine, ibyo byuma byaremanywe n'igitereko.

35Hejuru y'icyo gitereko hakurikiraho ikintu cyiburungushuye,uburebure bwacyo bwari intambwe imwe y'intoki, kandi inkingi zacyo n'ibisate byacyo byari bifashe ku gitereko.

36Kuri ibyo bisate bisohetse mu nkingi zo mu migongo yazo, yari yarakebyeho ibishushanyo by'abakerubi n'intare n'imikindo akurikije uko hareshyaga, abihundaho imishunzi itendera.

37Uko ni ko yakoze ibyo bitereko uko ari icumi. Byose byari biremwe kimwe, ariurugerorumwe n'ishusho imwe.

38Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro z'intango mirongo ine, kandi igikarabiro cyoseuburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro.

39Mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu ashyiraho ibitereko bitanu, ku rw'ibumosoashyiraho bindi bitanu. Igikarabiro kidendeje agishyira mu ruhande rw'iburyo rw'iyo nzu, iburasirazuba herekeye ikusi.

40Nuko Huramuakora ibikarabiro n'ibyuma byo kuyoraivu, n'ibyungu. Uko ni ko Huramuyarangijeumurimow'inzu y'Uwiteka yakoreraga Umwami Salomo.

41Byari ibi: inkingi zombi n'imitwe yombi yiburungushuye yari hejuru y'inkingi, n'ibisa n'inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y'inkingi,

42imbuto z'amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n'inshundura byombi, n'impushyaebyiri z'amakomamanga zo ku bisa n'inshundura byombi, bitwikira imitwe yombi yiburungushuye yari ku nkingi.

43Ibitereko cumi n'ibikarabiro cumi byari hejuru yabyo,

44igikarabiro kidendeje n'ibishushanyo by'inka cumi n'ebyiri byari munsi yacyo,

45ibibindi n'ibyuma byo kuyoraivu n'ibyungu. Ibyo bintu byose Huramuyakoreye Umwami Salomo ku bw'inzu y'Uwiteka, yabikoze mu miringa isenwe.

46Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba, hagati y'i Sukotin'i Saretani.

47Kandi Salomo ntiyirirwa apima ibyo bintu byose kuko byari byinshi cyane, kuremera kw'imiringa ntikwamenyekanye.

48Kandi Salomo arema ibintu byose byo mu nzu y'Uwiteka, icyotero cy'izahabu n'ameza yamurikirwagaho imitsima.

49Ibitereko by'amatabaza atanu mu ruhande rw'iburyo, no mu rw'ibumosoatanu aherekeye ahavugirwa, byose byari iby'izahabu itunganijwe kandi n'uburabyo n'amatabaza n'ibisa n'ingarama byari izahabu.

50Ibikombe n'ibifashi n'ibyungu n'indosho n'ibyotero byose byari izahabu itunganyijwe, n'amapata y'inzugi z'imbere z'Ahera cyane, n'ay'inzugi z'inzu yitwaurusengero, byose byari iby'izahabu.

51Uko ni koumurimowose Umwami Salomo yakoze mu nzu y'Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye by'ifeza n'izahabu n'ibindi bintu, abishyira mu bubikobw'inzu y'Uwiteka.