1 Bami 8:1-66 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n'abatware b'imiryango bose, ari bo batware b'amazu ya ba sekuruzab'Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugirango bazamure isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, bayikure mu muduguduwa Dawidi i Siyoni.

2Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari ko kwezi kwa karindwi, baje mu birori.

3Abakuru ba Isirayeli bose baraza, abatambyi baherako baremērwa isanduku.

4Bazamura isanduku y'Uwiteka n'ihema ry'ibonaniro, n'ibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe n'abatambyi n'Abalewi.

5Maze Umwami Salomo hamwe n'iteraniro ryose ry'Abisirayeli bari bateraniye aho ari, bahagarara imbere y'isanduku bahatambira inka n'intama zitabarika, zitabasha kurondorwa kuko ari nyinshi.

6Nuko abatambyi bacyura isanduku y'isezerano ry'Uwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi y'amababa y'ibishushanyo by'abakerubi,

7kuko ibishushanyo by'abakerubi byari bitanze amababa hejuru y'igitereko cy'isanduku, bigatwikira isanduku n'imijisho yayo.

8Kandi imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y'ahavugirwa imbere y'Ahera, ariko uri hanze ntiyayirebaga kandi iracyahari na bugingo n'ubu.

9Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by'amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa.

10Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzurainzu y'Uwiteka,

11bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bw'icyo gicu, kukoubwiza bw'Uwiteka bwari bwuzuyeinzu y'Uwiteka.

12Salomo aherako aravuga ati
“Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima w'icuraburindi.

13Kandi nkubakiye n'inzu yo kubamo, ahouzatura iteka ryose.”

14Maze Salomo ahindukirira iteraniro ry'Abisirayeli ryose abahaumugisha, kandi iteraniro ryose ryari rihagaze.

15Aravuga ati “Uwiteka Imana y'Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n'umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, kandi ikabisohoreshaukubokokwayo iti

16‘Uhereye igihe nakuriyeubwoko bwanjye bw'Abisirayeli muri Egiputa, nta muduguduwo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategekeubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’

17“Nuko data Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu,

18ariko Uwiteka abwira data Dawidi ati ‘Kuko wariufiteumugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza ubwo wabigambiriye mu mutimawawe.

19Ariko si woweuzubakaiyo nzu, ahubwo niumuhungu waweuzikuriramu nda. Uwo ni weuzubakira izina ryanjye inzu.’

20“None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli nk'uko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujujeinzu nubakiye izina ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli,

21ni ho nabonyeubutereko bw'isanduku irimo isezerano ry'Uwiteka yasezeranye na ba sogokuruza, ubwo yabakuragamu gihugu cya Egiputa.”

22Salomo aherako ahagarara imbere y'icyotero cy'Uwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.

23Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kukoukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n'umutimawose.

24Kandi wakomeje ibyo wasezeranijeumugaragu wawe data Dawidi nk'uko wabivugishije akanwa kawe, noneubishohoreshejeukubokokwawe.

25Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranijeumugaragu wawe data Dawidi nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzaburaumuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’

26Nuko none Mana ya Isirayeli ndakwinginze, ijambo ryawe wabwiyeumugaragu wawe data Dawidiurihamye.

27“Ariko se niukurikoko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!

28Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga k'umugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusengaumugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi,

29kugirangouhoreushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze kouzashyira izina ryawe, ngouboneuko ujya wumva gusengaumugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha.

30Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'uk'ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwawe, kandi ukouzajya wumva ujyeubababarira.

31“Umuntu nacumurakuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y'icyotero cyawe muri iyi nzu,

32nuko ujye wumva uri mu ijuruutegekeucireabagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nk'uko gukiranuka kwabo kuri.

33“Kandiubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa n'ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu,

34nuko ujye wumva uri mu ijuruubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumurocyabo,ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.

35“Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukirabakareka igicumurocyabo kukouzabaubahannye,

36nuko ujye wumva uri mu ijuruubabarire abagaragu bawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli igicumurocyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza,uvubireigihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.

37“Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbyacyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imiduguduyabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo,

38mazeumuntu wese akagira icyo agusabacyose yinginze, cyangwaubwoko bwawe bw'Abisirayeli bwose, ukoumuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutimawe akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,

39nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwaweubabarire,utegeke witureumuntu weseukurikije ibyo yakoze byose wowe uziumutimawe, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y'abantu bose),

40kugirango bakubaheiminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruzayose bakiriho.

41“Kandi n'umunyamahangautariuwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n'izina ryawe,

42(kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru n'amaboko yawe akomeye n'ukubokokwawe kwagirije), nibaza bagasenga berekeye iyi nzu,

43nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahenk'ukoubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe.

44“Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yoseuzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,

45nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru,ubarengere mu byo bazaba barwaniye.

46“Nibagucumurahokuko ari nta muntuudacumuraukabarakarira,ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi,

47nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy'ababajyanye ari imbohe, bagahindukirabakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukoranabi’,

48bakakugarukiran'umutimawabo wose n'ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cy'ababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruzababo n'umurwa watoranyije n'inzu nubakiye izina ryawe,

49nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturobwawe,ubakiranurireibyabo,

50ubabarire abantu bawe bagukoreye ibyaha n'ibicumurobagucumuyehobyose,uzabahe kugirirwa imbabazi n'ababajyanye ari imbohe babababarire,

51kuko ariubwoko bwawe n'umwandu wawe wikuriyemuri Egiputa, bakuwe mu ruganda aho bacuriraibyuma.

52“Kandiurebeshe amaso yaweumugaragu wawe n'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli, bakwingingiye kuzabumvira mu gihe bazagutakambira,

53kuko wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babeumwandu wawe nk'uko wavugiyemu kanwa k'umugaragu wawe Mose, ubwo wakuragaba sogokuruzamuri Egiputa Mwami Mana.”

54Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahagurukaava imbere y'icyotero cy'Uwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru.

55Arahagurukaasabira iteraniro ry'Abisirayeli ryoseumugisha, avuga ijwi rirenga ati

56“Uwiteka ashimwe, kuko ahayeubwoko bwe bw'Abisirayeli ihumurenk'uko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa k'umugaragu we Mose, ritasohoye.

57Uwiteka Imana yacu ibane natwe nk'uko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhāne,

58itwemeze kuyihinduriraimitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n'amateka n'ibyo yategetse ba sogokuruza.

59Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugirango ijye iciraumugaragu wayo n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli imanza zitunganye ku by'umunsiuzacyana byose,

60kugirango amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi.

61Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo nk'uko mubigenjeje uyu munsi.”

62Hanyumaumwami n'Abisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere y'Uwiteka.

63Salomo atamba ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, atambira Uwiteka inka inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri, n'intama agahumbi n'inzovu ebyiri. Uko ni koumwami n'Abisirayeli batashye inzu y'Uwiteka.

64Uwo munsi ni woumwami yerejeho hagati mu rugo rw'imbere y'inzu y'Uwiteka, kuko ari ho yatambiye igitambo cyoswa n'urugimbu rw'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, agaturiraho amaturo y'amafu y'impeke kuko icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka cyari gito, kidakwirwaho ibitambo byoswa n'iby'ingimbu z'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro, n'amaturo y'amafu y'impeke.

65Uko ni ko Salomo yagize ibirori by'iminsi mikuru icyo gihe hamwe n'Abisirayeli bose, bari bahateraniye ari benshi bavuye mu gihugu cyose,uhereye aharasukirwa i Hamatiukageza ku kagezi ka Egiputa, bamara iminsi irindwi barongera bamara indi irindwi. Iminsi yose iba cumi n'ine bari imbere y'Uwiteka Imana yacu.

66Ku munsi wa munaniumwami asezerera abantu, bamusabiraumugisha basubiramu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe n'ineza yose Uwiteka yagiriyeumugaragu we Dawidi, n'ubwoko bwe bwa Isirayeli.