1Nuko Salomo yuzuzainzu y'Uwiteka n'inzu y'ubwami, n'ibyo yishimiye gukorabyose.
2BukeyeUwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk'uko yamubonekeraga i Gibeyoni.
3Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugirango izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n'umutimawanjye bizayihoraho iminsi yose.
4Nuko nawe nugendera imbere yanjye nk'uko so Dawidi yagendagaufiteumutimaukiranutse kandiutunganye,ugakora ibyo nagutegetse byose,ukitondera amategeko n'amateka yanjye,
5nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nk'uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwouzaburaumuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli.’
6Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimūra ntimwitondere amategeko n'amateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya,
7nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ry'imigani n'agashinyaguro mu mahanga yose,
8kandi iyi nzu nubwo ari ndendeuzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n'iyi nzu bene aka kageni?’
9Bazamusubizabati ‘Ni uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruzababo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.’”
10Nuko hashira imyaka makumyabiri ari yo Salomo yubakiyemo amazu yombi, iy'Uwiteka n'iy'ubwami.
11Kandi Hiramuumwami w'i Tiro ni we wahaye Salomo ibiti by'imyerezi n'imiberoshi n'izahabu, uko ibyo yashakaga byose byanganaga. Nuko iyo myaka ishize, Umwami Salomo aha Hiramu imidugudumakumyabiri mu gihugu cy'i Galilaya.
12BukeyeHiramu ava i Tiro ajya kugenda iyo miduguduSalomo yamuhaye, ariko ntiyayishima.
13Aravuga ati “Mbese mwana wa data, imiduguduwampaye ni miduguduki?”Ni ko kuhahimba igihugu cy'i Kabuli, ari na ko hacyitwa na bugingo n'ubu.
14Kandi Hiramu yari yarohererejeumwami italanto z'izahabu ijana na makumyabiri.
15Nuko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubakainzu y'Uwiteka n'iye ubwe, na Milo n'inkike z'amabuye z'i Yerusalemu, n'i Hasori n'i Megido n'i Gezeri.
16Kandi Farawoumwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica Abanyakanāni bari bahatuye, abahaumukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.
17Nuko Salomo yubakai Gezeri n'i Betihoroni yo hepfo,
18n'i Bālati n'i Tamari mu gihugu cy'ishyamba,
19n'imiduguduyose y'ingarama ya Salomo, n'iyacyurwagamo amagare ye n'iy'abagendera ku mafarashi be, n'amazu yashakaga kubakai Yerusalemu n'i Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugirango yinezeze.
20Abantu bose b'insigarizi b'Abamori n'Abaheti, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi, abatari Abisirayeli,
21abuzukuruzababo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura rwose, abo ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata na bugingo n'ubu.
22Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyahinduragamo imbata, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n'abagaragu be n'ibikomangoma bye, n'abatware b'ingabo ze n'abatware b'amagare ye n'ab'abagendera ku mafarashi be.
23Abo ni bo batware bakuru bareberagaumurimowa Salomo. Bose bari magana atanu na mirongo itanu, batwaraga abakozi.
24Nukoumukobwa wa Farawo ava mu muduguduwa Dawidi ataha mu nzu Salomo yamwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo.
25Nuko Salomo akajya atamba gatatu mu mwaka ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro ku cyotero yubakiye Uwiteka, kandi akajya yosereza imibavu ku cyotero cyari imbere y'Uwiteka. Uko ni ko Salomo yujujeinzu.
26Kandi Umwami Salomo yari yarabaje inkuge nyinshi, azitsika Esiyonigeberi hahereranye na Eloti ku nkengero y'Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.
27Maze Hiramu yohereza muri izo nkuge abagaragu be b'abasare bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo.
28Baragenda bajya Ofiri bakurayoitalanto z'izahabu magana ane na makumyabiri, bazishyira Umwami Salomo.