1 Kor 2:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko mwiyambure igomwa ryose n'uburiganya bwose, n'uburyarya n'ishyari no gusebanya kose,

2mumerenk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugirango abakuze abageze ku gakiza,

3niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.

4Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n'abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry'igiciro cyinshi,

5namwe mwubakwe nk'amabuye mazima kugirango mube inzu y'umwuka, n'ubwoko bw'abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by'umwuka bishimwa n'Imana ku bwa Yesu Kristo.

6Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo
“Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka,
Ryatoranijwe kandi ry'igiciro cyinshi,
Kandiuryizera ntazakorwa n'isoni.”

7Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby'igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera,
“Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,

8Ni ibuye risitaza n'urutarerugusha.”
Basitara ku ijambo ry'Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.

9Ariko mwebweho muriubwoko bwatoranijwe, abatambyi b'ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugirango mwamamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza. 2.14; Yes 9.1

10Kera ntimwariubwoko ariko none muriubwoko bw'Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.

11Bakundwa, ndabahuguraubwo muri abasuhuken'abimukira, kugirango mwirinde irari ry'umubiriry'uburyo bwinshi rirwanyaubugingo.

12Mugireingeso nziza hagati y'abapagani, kugirango, nubwo babasebya nk'abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.

13Mugandukireubutware bwose bw'abantu ku bw'Umwami wacu, naho yabaumwami kuko ari weusumba bose,

14cyangwa abatware kuko ari bo batumwe na we guhanainkozi z'ibibi, no gushima abakora neza.

15Kuko ibyo Imana ishaka ari uko mujibisha abantu b'abapfapfa batagira icyo bamenya, gukoraneza kwanyu

16mumezenk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk'imbata z'Imana.

17Mwubaheabantu bose, mukunde bene Data, mwubaheImana, mwubaheumwami.

18Bagaragu b'imbata, mugandukireba shobuja mububashye rwose, atari abeza n'abagira ineza gusa ahubwo n'ibigoryi,

19kuko igishimwa ari ukoumuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoyeubusa, azizeumutimautunganiye Imana.

20Ariko se niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? Icyakora niba mukoraneza, akaba ari byo mubabarizwa mukabyihanganira, ibyo ni byo Imana ishima

21kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugirango mugereikirenge mu cye.

22Nta cyaha yakoze, nta n'uburiganya bwabonetse mu kanwa ke:

23yaratutswentiyabasubiza, yarababajwe ntiyabakangisha, ahubwo aritanga yiha Idaca urwa kibera.

24Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiriwe abibambanwa ku giti, kugirango dupfe ku byaha duhereko tubehoku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije.

25Kuko mwari nk'intama zizimiye, ariko none mukabamwaragarukiyeUmwungeri w'ubugingo bwanyu ari we Murinzi wabwo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>