1 Kor 3:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Namwe bagore ni uko mugandukireabagabo banyu, kugirango nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry'Imana bareshywe n'ingeso nziza z'abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze

2babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.

3Umurimbo wanyu we kuba uw'inyuma, uwo kubohaumusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda,

4ahubwo ube uw'imbereuhishwe mu mutima,umurimboutangirika w'umwukaufiteubugwaneza n'amahoro ari wo w'igiciro cyinshi mu maso y'Imana.

5Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukiraabagabo babo,

6nk'uko Sara yumviraga Aburahamu akamwitaumutware we. Namwe muri abana b'uwo, niba mukoraneza ntimugireubwoba bubahamura.

7Namwe bagabo ni uko; mubanen'abagore banyu, mwerekaneubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk'inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk'abaraganwa namweubuntu bw'ubugingo, kugirango amasengesho yanyu ye kugirainkomyi.

8Ibisigaye, mwese muhuzeimitima, mubabarane kandi mukundane nk'abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufimu mitima.

9Ntimukitureumuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabiraumugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugirango namwe muragweumugisha.

10Kuko byanditswe ngo
“Ushaka gukundaubugingo,
No kubonaiminsi myiza,
Abuzeururimirwe rutavuga ikibi,
N'iminwa ye itavuga iby'uburiganya.

11Kandi azibukireibibi akore ibyiza,
Ashake amahoro, ayakurikire kugirango ayashyikire.

12Kuko amaso y'Uwiteka ari ku bakiranutsi,
N'amatwi ye ari ku byo basaba.
Ariko igitsūre cy'Uwiteka kiri ku nkozi z'ibibi.”

13Mbese ni ndeuzabagirira nabi nimugiraishyaka ry'ibyiza?

14Icyakora, nubwo mwababazwa babahōra gukiranuka, mwaba muhiriwe. Ntimugatinye ibyo babatinyisha kandi ntimugahagarike imitima,

15ahubwo mwubaheKristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubizaumuntu weseubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufiteubugwaneza, mwubaha

16kandi mufiteimitima itabaciraurubanza, kugirango nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware.

17Ibyiza ni uko mwababazwa babahōra gukoraibyiza niba ari byo Imana ishaka, kurutako mwababazwa babahōra gukoraibibi.

18Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by'abantu rimwe,umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugirango atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw'umubiri, ariko ahinduwe muzimamu buryo bw'umwuka.

19Ni wo yabwiririshije imyuka yo mu nzu y'imbohe,

20ya yindi itumviraga Imana kera, ubwo kwihangana kwayo kwategerezaga mu minsi ya Nowa inkuge ikibāzwa. Muri yo bake bararokotse ndetse niumunani, bakijijwe n'amazi.

21Na n'ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akurahoico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutimauticīraurubanza, ribakirisha kuzukakwa Yesu Kristo

22uri iburyo bw'Imana, kuko yagiye mu ijuru amaze guhabwa gutwara abamarayika n'abafiteubutware n'imbaraga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>