1Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubirimube ari ko namwe mwambara uwo mutimawe nk'intwaro, kukoubabarizwa mu mubiriaba amaze kurekaibyaha,
2ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiriatakigengwa n'irari rya kamere y'abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.
3Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukoraibyo abapagani bakunda gukora, no kugiraingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywainzoga nyinshi, no kugiraibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo.
4Basigaye batangazwa n'uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabyaubukubaganyi nka bo bakabasebya,
5nyamara bazabibazwa n'uwiteguye guca imanza z'abazima n'abapfuye.
6Kuko icyatumye abapfuye na bo babwirwaubutumwa bwiza, ariukugirango bacirweurubanza mu mubirimu buryo bw'abantu, ariko babeho mu mwuka mu buryo bw'Imana.
7Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugireubwenge mwirinda ibisindisha, muboneuko mugiraumwete wo gusenga.
8Ariko ikiruta byose mukundaneurukundo rwinshi, kukourukundo rutwikira ibyaha byinshi.
9Mucumbikirane mutitotomba,
10kandi nk'ukoumuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk'uko bikwiriye ibisonga byiza by'ubuntu bw'Imana bw'uburyo bwinshi.
11Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufiteimbaraga Imana itanga, kugirango Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir'icyubahiro n'ubutware, iteka ryose. Amen.
12Bakundwa, mwe gutangazwa n'ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumerenk'abagushije ishyano.
13Ahubwo munezezwe n'uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugirango muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwoubwiza bwe buzahishurwa.
14Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w'ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w'Imana.
15Ntihakagireumuntu wo muri mweubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukorainabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo.
16Arikoumuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n'isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw'iryo zina.
17Kuko igihe kigiye gusohoraurubanza rukazabanziriza mu b'inzu y'Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry'abatumviraubutumwa bwiza bw'Imana rizamera rite?
18Kandi niba biruhijeko abakiranutsi bakizwa,utubahaImana n'umunyabyaha bazaba he?
19Nuko rero, abababazwa nk'uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwaubugingo bwabo, bagumye bakore neza.