1Pawulo na Siluwanona Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.
2Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
3Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.
4Ni cyo gitumaubwacu tubirata mu matorero y'Imana, turatakwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n'amakuba mushinyiriza.
5Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa,
6kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa,
7kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukananatwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n'abamarayika b'ubutware bwe
8hagati y'umurirowaka, ahōre inzigo abatamenye Imana n'abatumviraubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu.
9Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw'iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y'Umwami no mu bwiza bw'imbaraga ze,
10ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw'abamwizeye bose kukoubuhamya twabahamirije bwemewe.
11Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumezenk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurizemyiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera,
12kugirango izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk'ukoubuntu bw'Imana yacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo buri.