1 Pet 2:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Turabinginga bene Data, ku bwo kuzazak'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,

2kugirango mutanamuka vuba mukavamu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n'umwuka cyangwa n'ijambo cyangwa n'urwandiko rukekwa ko ruvuyekuri twe, bihamya yukoumunsi w'Umwami wacuumazegusohora.

3Ntihakagireumuntuuboshyauburyo bwose, kuko uwo munsiutazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugomeatarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

4Niumubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugirango yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana.

5Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?

6Kandi none muzi yuko ikimubuzaariukugirango azahishurwe mu gihe cye,

7kuko amayoberane y'ubugomen'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretseuyabuza ubu akuweho.

8Ni bwo wa mugomeazahishurwa, uwo Umwami Yesu azicishaumwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k'ukuzakwe.

9Kuza k'uwo mugomekuri mu buryo bwo gukorakwa Satani, gufiteimbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma,

10n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukundaukuringo bakizwe.

11Ni cyo gituma Imana izabohererezaubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,

12kugirango abatizeye iby'ukuribose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.

13Ariko bene Data bakundwan'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kukouhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizeraukuri.

14Ni byo yabahamagariye ibahamagajeubutumwa twahawe, kugirango muhabweubwiza bw'Umwami wacu Yesu Kristo.

15Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n'amagambo yacu cyangwa n'urwandiko rwacu.

16Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumurery'iteka ryose n'ibyiringiro byiza, ku bw'ubuntu bwayo

17ihumurizeimitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>