1 Sam 1:1-28 BYSB2001 - Bible AI

1Harihoumugabow'i Ramatayimusofimu mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukanamwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w'Umwefurayimu.

2Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wariubyaye ariko Hana yari ingumba.

3Uwo mugaboyajyaga ava mu muduguduw'iwabo ukoumwakautashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b'Uwiteka ni ho babaga.

4Umunsi Elukanayatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayihaumugorewe Penina, n'abahungu be n'abakobwa be,

5ariko Hana yamuhagaibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

6Kandi mukebawe yajyaga amubabaza cyane akamuteraagahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

7Uko ni koumugabowe yagenzaga ukoumwakautashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y'Uwiteka mukebawe yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.

8Mazeumugabowe Elukanaaramubazaati “Urarizwa n'iki Hana? Ni iki kikubuzakurya, kandi ni iki kiguhagarikaumutima? Mbese sinkurutiraabana b'abahungu cumi?”

9Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahagurukaaho bari bari i Shilo. Kandi Eliumutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy'umuryango w'urusengero rw'Uwiteka.

10Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.

11Ahigaumuhigoaravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nurebaumubabaro w'umujawaweukanyibuka, ntunyibagirweukampaumwana w'umuhungu, nzamuturaUwiteka abe uwe iminsi yose yo kubahokwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugeraku mutwe.”

12Nuko akomeza gusenga atyo imbere y'Uwiteka, Eli yitegerezaumunwa we.

13Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutimawe, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze.

14Nuko Eli aramubazaati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?”

15Hana aramusubizaati “Ashwi databuja, ndiumugoreufiteumutimaubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y'Uwiteka amaganya yo mu mutimawanjye.

16Ntukekeyukoumujawawe ariumukobwa w'ikigoryi, kuko ibyo navuze kugezaubu nabitewe n'amaganya kandi n'agashinyaguro bikabije.”

17Maze Eli aramusubizaati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”

18Hana aramusubizaati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.”Nuko uwo mugorearagenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragazaumubabaroukundi.

19Bukeyebazinduka kare mu gitondo bajya imbere y'Uwiteka barasenga, barangije basubiraiwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukanaaryamana n'umugorewe Hana, Uwiteka aramwibuka.

20Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeyeabyaraumwana w'umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”

21Maze uwo mugaboElukanan'abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy'uwo mwaka no guhiguraumuhigo.

22Ariko Hana ntiyajyayo, abwiraumugabowe ati “Sinzajyayoumwana ataracuka, ariko namara gucukanzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyoiminsi yose.”

23Umugabowe Elukanaaramubwira ati “Kora icyoushaka. Ugume aha kugezaubwouzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.”Nuko uwo mugoreaguma aho, yonsaumwana we kugezaaho yamucukirije.

24Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n'amapfizi atatu na efa imwe y'ifu n'imvumba y'uruhuirimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y'Uwiteka kandiumwana yari akiri muto.

25Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eliumwana.

26Uwo mugorearavuga ati “Nyagasani, ndahiyeubugingo bwawe, ni jye wa mugorewariuhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka.

27Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.

28Ni cyo gitumye muturaUwiteka, azabauwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubahokwe.”Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>