1 Sam 10:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Samweli yenda imperezo y'amavuta ayamusukaku mutwe, aramusomaaravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ubeumutware wa gakondo ye?

2Nuko ubu numaragutandukanananjye,urazagusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wariugiyegushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritseumutimaw'indogobe, ahubwo ahagaritseuwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby'umwana wanjye ndabikika nte?’

3Maze nutirimuka ahoukagera ku giti cy'umwela w'i Tabora,urahurirayo n'abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b'ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y'imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.

4Barakuramutsa baguhe amarobe abiri,uyakire.

5Mazeuragera ku musoziw'Imana, aho ingabo z'Abafilisitiya ziganditse. Nugeramuri uwo mudugudu,urahurirayo n'umutwe w'abahanuzi bamanukanana nebelu n'ishako, n'imyironge n'inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga,urasanga bahanura.

6Umwuka w'Uwiteka ari bukuzehocyaneuhanuranena bo,uherekouhinduka ubeumuntu mushya.

7Kandi ibi bimenyetso nibigusohorahougenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe.

8Kandiuzantange kugerai Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwiuntegereje, kugezaigihe nzaza nkagusobanuriraicyoukwiriye gukora.”

9Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuhaumutimamushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.

10Nuko bageze kuri uwo musoziumutwe w'abahanuziuhurana we,umwuka w'Imana amuzahocyane ahanuranana bo.

11Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanuranan'abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

12Umwe mu baturagebaho arabasubizaaravuga ati “Mbese abo ni bene nde?”Ni cyo cyatumye biba iciro ry'umuganingo “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

13Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga.

14Se wabo wa Sawuli amubazanya n'umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?”
Aramusubizaati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.”

15Se wabo wa Sawuli aravuga ati “Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.”

16Sawuli asubizase wabo ati “Yatweruriyeko indogobe zabonetse.”Ariko amagambo y'ubwami Samweli yavuze arayamuhisha.

17BukeyeSamweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere y'Uwiteka.

18Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'abami bose babarenganyaga.’

19Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizagaubwayo mu byago byanyu byose n'imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwoutwimikireumwami.’Nuko none mwiyerekane imbere y'Uwiteka, imiryango n'ibihumbi byanyu uko biri.”

20Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose,umuryango wa Benyaminiuratorwa.

21Yigiza hafi amazu y'umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.

22Nuko bongera kubazaUwiteka bati “Mbese hari undiusigaye wo kuza hano?”
Uwiteka arabasubizaati “Nguriyaaho yihishe mu bintu.”

23Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugeraku rutugu.

24Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?”
Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”

25Nuko Samweli aherako asobanuriraabantu imihango y'ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y'Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose,umuntu wese ajya iwe.

26Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana n'ingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima.

27Ariko ab'ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbeseuriyamugaboazadukizaate?”Baramusuzugurabanga no kumuhaindabukirano. Na we arinumira.