1Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n'i Yabeshi y'i Galeyadi. Ab'i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.”
2Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y'iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.”
3Abakuru b'i Yabeshi baramubwira bati “Ubeuturetse iminsi irindwi, kugirango dutumeintabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga.”
4Nuko intabaza zijya i Gibeya kwa Sawuli batekerereza abantu ayo magambo. Abantu bose batera hejuru n'ijwi rirenga, bararira.
5Uwo mwanya Sawuli aza akurikiye inka azivana mu murima, arabaza ati “Abantu babaye bate ko barira?”Bamutekerereza iby'ab'i Yabeshi.
6Sawuli yumvise ayo magamboumwuka w'Imana amuzahocyane,uburakari buramuzabiranya cyane.
7Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.”
Maze bafatwa n'umushyitsiuvuyeku Uwiteka, bahagurukiraicyarimwe nk'umuntu umwe.
8Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bariuduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu.
9Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab'i Yabeshi y'i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusurukomuzatabarwa.’”Nuko intabaza zirara zibibwira ab'i Yabeshi baranezerwa.
10Ab'i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugireuko mushatse kose.”
11Bukeyebwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw'Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugezaku manywa y'ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.
12Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni weuzadutegeka?’Zana abo bagabo tubice.”
13Ariko Sawuli aravuga ati “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi, kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.”
14Hanyuma Samweli abwira abantu ati “Nimuze tujye i Gilugalidukomerezeyoubwami.”
15Nuko abantu bose bajya i Gilugalibahimikira Sawuli imbere y'Uwiteka, bahatambira ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro imbere y'Uwiteka. Nuko Sawuli n'Abisirayeli bose barahanezererwa cyane.