1 Sam 12:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikiraumwami wo kubategeka.

2None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu,uhereye mu buto bwanjyeukageza ubu.

3Ndi hano, nimunshinje imbere y'Uwiteka n'imbere y'uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”

4Baramusubizabati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n'icyo wanyazeumuntu wese.”

5Arababwira ati “Uwiteka n'uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.”
Baravuga bati “Ni we muhamya.”

6Nuko Samweli abwira abantu ati “Uwiteka ni we watoranije Mose na Aroni, akura ba sogokuruzamu gihugu cya Egiputa.

7Nuko none nimuhaguruke, mbahamirize imbere y'Uwiteka ibyo gukiranuka byose yabagiriranye na ba sogokuruza.

8Yakobo yaje muri Egiputa, bukeyeba sogukoruza batakambira Uwiteka, maze Uwiteka atuma Mose na Aroni bakura ba sogokuruzamuri Egiputa, babatuza muri iki gihugu.

9Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Siseraumugabaw'ingabo za Hasori no mu maboko y'Abafilisitiya, no mu maboko y'umwami w'i Mowabu barabarwanya.

10Bukeyebatakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuyekuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukizeamaboko y'ababisha bacu tugukorere.’

11Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y'ababisha banyu impande zose, muturaamahoro.

12Bukeyemubonye Nahashiumwami w'Abamoni abateye murambwira muti ‘Ahubwoumwami ni weuzadutegeka.’Kandi Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu.

13“Nuko none doreumwami mwitoranirije kandi mwasabye. Ngaho Uwiteka amaze kubahaumwami wo kubategeka.

14Icyampa mukubahaUwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n'umwami wanyuubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu!

15Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye,ukubokok'Uwiteka kuzabakoraho nk'uko kwakoze kuri ba sogokuruza.

16Nuko none nimuhagarare murebeiki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu.

17Mbese uyu munsi si mu isarura ry'ingano? None ngiye gusabaUwiteka yohereze guhinda kw'inkuba n'imvura, maze muramenya murebegukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y'Uwiteka, ubwo mwisabiyeumwami.”

18Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw'inkuba n'imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.

19Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabiraumwami.”

20Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Niukuriibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n'imitima yanyu yose.

21Ntimugakebakebe kuko ariugukurikira ibitagiraumumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza kandi ariubusa.

22Uwiteka ntazahemukiraabantu be ku bw'izina rye rikuru, kuko Uwiteka ubwe yishimiye kubīhinduriraubwoko.

23Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko ncumuraku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye.

24Mujye mwubahaUwiteka gusa mumukorere mu by'ukurin'imitima yanyu yose, murebeibyo yabakoreyeuburyo bikomeye.

25Ariko nimukomeza gukoranabi muzarimbukanan'umwami wanyu.”