1 Sam 13:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli.

2BukeyeSawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musoziw'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera,umuntu wese ajya mu rugo rwe.

3BukeyeYonatani anesha abanyagihome cy'Abafilisitiya cy'i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugirango Abaheburayobabyumve.

4Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutsweAbisirayeli. Abantu bateranira i Gilugalibakurikira Sawuli.

5Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n'abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n'abantu bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanjaubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw'i Betaveni.

6Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo.

7Kandi bamwe mu Baheburayobari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy'i Gadi n'i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahindaumushitsi.

8Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk'uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho.

9Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro.”Aherako atamba igitambo cyoswa.

10Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse.

11Samweli aramubazaati “Ibyo wakoze ni ibiki?”
Sawuli aramusubizaati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi,

12bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukirei Gilugalibantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampeumugisha.’Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.”

13Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry'Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomejeubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose.

14Ariko nonehoubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakiraumuntuumezenk'ukoumutimaweushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kubaumutware w'ubwoko bwe, kukoutumviye icyo Uwiteka yagutegetse.”

15Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugaliajya i Gibeya y'i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu.

16Maze Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'abari kumwe na bo bicara i Geba y'i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi.

17Bukeyeabanyazi b'Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu,umutwe umweunyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali.

18Undi mutweunyura mu nzira ijya i Betihoroni,uwundi mu nzira yo mu rugabano rw'impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu.

19Icyo gihe nta mucuziwariukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuzaAbaheburayokwicurishiriza inkota n'amacumu.”

20Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngoumuntu wese atyarisheuruhabuzo rwe n'isuka ye, n'intorezo ye n'umuhorowe.

21Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n'amasuka, n'ingobe n'intorezo, n'iryo gutyaza ibihosho.

22Ni cyo gituma ku munsi w'intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n'umwe wariutwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.

23Nuko abanyagihome b'Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y'i Mikimashi.