1 Sam 15:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ubeumwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.

2Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.

3None gendaurwanye Abamaleki,ubarimburanerwose n'ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwouziceabagabo n'abagore, n'abana b'impinja n'abonka, inka n'intama, ingamiya n'indogobe.’”

4Nuko Sawuli ahuruzaingabo azibarira i Telayimu, hariho ingabo zigenza ibirengeuduhumbi tubiri, n'Abayuda inzovu.

5BukeyeSawuli ajya ku muduguduw'Abamaleki, yubikirira mu gikombe cyaho.

6Sawuliagezeyo abwira Abakeni ati “Nimumanuke muve mu Bamaleki ne kubarimburanana bo, kuko mwagiriye imbabazi Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.”Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.

7Maze Sawuli yica Abamalekiuhereye i Havilaukajya i Shuri, hateganye na Egiputa.

8Afata mpiriumwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota.

9Ariko Sawuli n'abari kumwe na we barokora Agagi n'inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, n'ibiduhagire n'abāgazi b'intama beza, n'ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafiteumumarobaba ari cyo barimbura rwose.

10Bukeyeijambo ry'Uwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati

11“Nicujijeicyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.”Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka.

12Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumelikandi yishingiyeurwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukanai Gilugali.”

13Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry'Uwiteka.”

14Samweli aramubazaati “Ariko uko gutāma kw'intama kunza mu matwi no guhogerana kw'inka numva, bigenda bite?”

15Sawuli aramusubizaati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.”

16Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Bauretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.”
Aramubwira ati “Ivugire.”

17Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizweumutware w'imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ubeumwami wa Isirayeli?

18Kandi akagutumamuri urwo rugendo akakubwira ati ‘Gendaurimbure rwose ba banyabyaha b'Abamaleki,ubarwanye kugezaaho bazashirira?’

19None se ni iki cyaguteyekutumvira Uwiteka,ukikubitira iminyago,ugakora ibyangwa n'Uwiteka?”

20Sawuli abwira Samweli ati “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagiumwami w'Abamaleki, n'Abamaleki ndabarimbura rwose.

21Ariko abantu ni bo benzeho intama n'inka zarutagaizindiubwiza mu zarimburwaga, kugirango babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.”

22Samweli aramusubizaati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kurutauko yakwishimiraumwumviye? Erega kumvira kurutaibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurumey'intama.

23Kukoubugomebusa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”

24Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuyeubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.

25Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye kandiuhindukirane nanjye, kugirango nsenge Uwiteka.”

26Samweli abwira Sawuli ati “Sindi busubiraneyo nawe. Kuko wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko ubaumwami wa Isirayeli.”

27Nuko Samweli agihindukirakugenda, Sawuli asingira ikinyita cy'umwambaro weuracika.

28Samweli aramubwira ati “Uwiteka na we aguciyeku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihayeumuturanyi waweukuruta.

29Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atariumuntu ngo yihane.”

30Sawuli aravuga ati “Naracumuyeariko none ndakwinginze,unyubahirize imbere y'abatware b'abantu banjye n'imbere y'Abisirayeli, tugarukanekugirango nsenge Uwiteka Imana yawe.”

31Nuko Samweli arahindukiraakurikira Sawuli, Sawuli asenga Uwiteka.

32Maze Samweli aravuga ati “Nimunzanire hano Agagiumwami w'Abamaleki.”Nuko Agagi aza aho ari akimbagira, aravuga ati “Erega intorezo z'urupfu ziracitse.”

33Samweli aravuga ati “Nk'uko inkota yawe yahinduragaabagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.”Nuko Samweli atemaguriraAgagi imbere y'Uwiteka i Gilugali.

34Samweli aherako ajya i Rama. Sawuli arazamuka ajya iwe, i Gibeya ya Sawuli.

35Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugezaaho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akabaumwami wa Isirayeli.