1BukeyeUwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko abaumwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutumekuri Yesayi w'i Betelehemu, kuko niboneyeumwami mu bahungu be.”
2Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?”
Uwiteka aramusubizaati “Jyana inyana y'ishashi, nugerayouvugeuti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’
3Mazeuhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka ukouzagenza,uzansukiraamavuta ku wo nzakubwira.”
4Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b'umudugudubaza kumusanganira bahindaumushitsi. Baramubazabati “Mbeseuzanywe n'amahoro?”
5Ati “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo, nimwiyeze muze tujyane ku gitambo.”Kandi yeza Yesayi n'abahungu be, abahamagara kuza ku gitambo.
6Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Niukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.”
7Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebemu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu barebaubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”
8Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
9Yesayi ariyongeza amurikaShama, na bwo Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
10Nuko Yesayi amurikira Samweli abahungu be barindwi. Maze Samweli abwira Yesayi ati “Aba si bo Uwiteka yatoranije.”
11Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?”
Aramusubizaati “Hasigayeumuhererezi, ariko aragiye intama.”
Samweli abwira Yesayi ati “Mutumirebamuzane, kuko tutaribujye kurya ataraza.”
12Nuko aramutumiraamujyana mu nzu. Yariumuhungu w'inzobeufiteuburanga kandi w'igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Hagurukaumusukehoamavuta, ni we uwo.”
13Samweli aherako yenda ihembe ry'amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be,uhereye ubwoumwuka w'Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahagurukaasubirai Rama.
14Icyo giheumwuka w'Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandiumwuka mubiuvuyeku Uwiteka yajyaga amuhagarikaumutima
15Maze abagaragu ba Sawuli baramubwira bati “Doreumwuka mubi uva ku Mana ni wouguhagarikaumutima!
16Databuja, tegeka abagaragu bawe bakuri imbere bagushakireumucuranzi w'umuhanga, mazeumwuka mubi uva ku Mana naguhangaho, ajye agucurangiraukire.”
17Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakireumuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.”
18Umuhungu umwe aramusubizaati “Nabonyeumuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. Niumucuranzi w'umuhanga, niumugabow'imbaraga n'intwari kandi niumurwanyi, aritonda mu byo avuga, niumuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”
19Ni cyo cyatumye Sawuli atuma intumwa kuri Yesayi aramubwira ati “Nyohererezaumuhungu wawe Dawidiuragira intama.”
20Maze Yesayi azana indogobe, ayihekesha amarobe y'imitsima n'imvumba ya vino n'umwagazi w'ihene, abyoherereza Sawuli bijyanywe n'umuhungu we Dawidi.
21Dawidi asohoye kwa Sawuli amuhagarara imbere. Sawuli aramukunda cyane amugiraumutwaza intwaro.
22Maze Sawuli atuma kuri Yesayi ati “Ngusabye Dawidi ngo ajye ankorera kuko antonnyeho.”
23Hanyuma iyoumwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakiraumwuka mubi akamuvaho.