1BukeyeAbafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y'i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y'i Soko na Azeka.
2Sawuli n'Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n'Abafilisitiya.
3Abafilisitiya bahagarara ku musoziwo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya.
4Bukeyemu rugerero rw'Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w'i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n'intambwe imwe y'intoki.
5Yari yambaye ingofero y'umuringa ku mutwe n'ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z'umuringa ibihumbi bitanu.
6Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k'umuringa mu bitugu.
7Uruti rw'icumu rye rwari rumezenk'igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw'ikigembe cyaryo kwari shekeli z'ibyuma magana atandatu, kandiuwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere.
8Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremeraurugamba aho mwabitewe n'iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemoumugaboamanuke ansange.
9Nabasha kundwanya akanyica tuzabaabagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzabaabagaragu bacu mudukorere.”
10Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguyeingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpeumugaboturwane twembi.”
11Sawuli n'Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y'Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane.
12Kandi Dawidi yariumwana wa wa Munyefuratiw'i Betelehemu y'i Buyudawitwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.
13Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y'abo bahungu be batatu batabaye, uw'imfura ni Eliyabu, uw'ubuhetani Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.
14Dawidi yariumuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.
15Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu.
16Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeyen'uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza.
17BukeyeYesayi abwiraumuhungu we Dawidi ati “Gemurirabakuru bawe efa imwe y'ingano zikaranze n'aya marobe y'imitsima cumi, wihuteubishyire bakuru bawe mu rugerero,
18kandiushyireumutware w'igihumbi barimo amasoro cumi y'amavuta y'igishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, mazeunzanire inkuru zabo z'imvaho.
19Kandi Sawuli na bo n'Abisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana n'Abafilisitiya.”
20Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigiraumwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nk'uko Yesayi yamutegetse, arasukiraaho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana.
21Nuko Abisirayeli n'Abafilisitiya birema ingamba,urugamba rwerekerana n'urundi.
22Maze Dawidi abitsaumurinzi w'ibintuumutwaro we, aravudukaajya mu ngabo aramutsa bakuru be.
23Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari y'Umufilisitiya w'i Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo z'Abafilisitiya, atangira kwiyamirira nk'uko asanzwe. Dawidi arabyumva.
24Abisirayeli bose bamurabutswebashyaubwoba, baramuhunga.
25Abisirayeli baravuga bati “Aho mubonauriyamugabouzamutse? Niukuriazanywe no gusuzuguraIsirayeli. Umuntu uri bumwiceumwami azamugororeraubutunzi bwinshi, amushyingireumukobwa we kandi azaha inzu ya seumudendezo muri Isirayeli.”
26Maze Dawidi avuganan'abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakurahoIsirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiyautakebweusuzuguraingabo z'Imana ihoraho, ni muntu ki?”
27Abantu baramusubizabati “Uko ni ko bazagororeraumuntuuzamwica.”
28Maze Eliyabu mukuruwe w'imfura ya se yumvise Dawidi avuganan'abo bantu,uburakari buramuzabiranya aramubazaati “Wazanywe n'iki? Mbese bwa butamawabusigiye nde mu butayu? Nziubwibone bwawe n'agasuzuguroko mu mutimawawe, kuko wazanywe no kurebaintambara.”
29Dawidi aramusubizaati “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?”
30Amuteraumugongo yerekera undi, na we amubazabene ibyo, abantu bamusubizabatyo nk'ubwa mbere.
31Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira.
32Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagireukurwaumutimana we,umugaragu wawe ngiye kurwana n'uwo Mufilisitiya.”
33Sawuli asubizaDawidi ati “Ntiwashobora guterauwo Mufilisitiya ngoumurwanye, kukoukiriumusorew'umugenda, kandi we niumugabowamenyereye kurwanauhereye mu busorebwe.”
34Dawidi asubizaSawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n'intare cyangwa idubu zigakuraumwana w'intama mu mukumbi,
35narahubukagankayikubitankayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukanankayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
36Nuko ubwoumugaragu wawe yishe intare n'idubu, uwo Mufilisitiyautakebwe azapfa nk'imwe muri zo, kuko yasuzuguyeingabo z'Imana ihoraho.”
37Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z'intare n'idubu, azankiza no mu maboko y'uwo Mufilisitiya.”
Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”
38Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n'ingofero y'umuringa ku mutwe, amwambika n'ikoti riboheshejwe iminyururu.
39Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.”Nuko Dawidi arabyiyambura.
40Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhagorw'imvumba y'abashumba yari afite, kandi yari afiteumuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya.
41Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi,umutwaje ingabo amurangaje imbere.
42Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugurakuko yariumusorew'umugenda, w'inzobe w'uburanga.
43Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati “Kounteranye inkoni! Mbeseugirango ndi imbwa?”Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ry'imana ze.
44Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba.”
45Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n'icumu n'agacumu, ariko jyewe nguteyemu izina ry'Uwiteka Nyiringabo, Imana y'ingabo za Isirayeli wasuzuguye.
46Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburiraibisiga byo mu kirere n'inyamaswa z'inkazi zo mu ishyamba intumbi z'ingabo z'Abafilisitiya, kugirango abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,
47kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy'Uwiteka kandi ari weuzabatugabiza.”
48Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhurana Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n'Umufilisitiya.
49Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramoibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubitahasi yubamye.
50Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry'umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.
51Dawidi aravudukaamuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubatirwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga.
Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka.
52Maze Abisirayeli n'Abayuda bahagurukabitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b'inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni.
53Abisirayeli baherako barekera aho kwirukanaAbafilisitiya, baragaruka basahuraurugerero rwabo.
54Maze Dawidi yenda igihanga cy'Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye.
55Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n'Umufilisitiya, yabajije Abuneriumugabaw'ingabo ze ati “Haryauriyamuhungu ni mwene nde, Abuneri?”
Na we aramusubizaati “Mba ntumautabaho Nyagasani, nkamumenya!”
56Umwami aravuga ati “Baza se w'uwo muhungu uwo ari we.”
57Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneriamuzanira Sawuli afite igihanga cy'Umufilisitiya mu kuboko.
58Sawuli aramubazaati “Harya uri mwene nde wa muhungu we?”
Dawidi aramusubizaati “Ndiumwana w'umugaragu wawe Yesayi w'i Betelehemu.”