1 Sam 18:1-30 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Dawidi amaze kuvuganana Sawuli,umutimawa Yonataniuherako uba agati gakubiranye n'uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.

2Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubirakwa seukundi.

3BukeyeYonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk'uko yikunze.

4Yonatani yijishuramoumwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n'umwambaro we ndetse n'inkota ye, n'umuhetowe n'umukandara we.

5Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumagahose, akitonda. Sawuli amugiraumutware w'ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n'abagaragu ba Sawuli.

6Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu miduguduya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n'inanga z'imirya itatu, banezerewe.

7Muri iryo singiza abagore barikiranya bati
“Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi yica inzovu.”

8Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n'iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretseubwami?”

9Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi.

10Bukeyeumwuka mubi uva ku Mana ahanga kuri Sawuli cyane, asaragurikira mu kirambi cy'inzu ye. Dawidi aherako acuranga nk'uko asanzwe akora iminsi yose, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki.

11Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukirakabiri amuri imbere.

12Nuko Sawuli atinya Dawidi kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sawuli.

13Ni cyo cyatumye Sawuli amwivanaho, akamugiraumutware w'ingabo igihumbi, Dawidi akajya atabarana na zo, bagatabarukana.

14Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose, kandi Uwiteka yari kumwe na we.

15Nuko Sawuli abonye ko akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya.

16Ariko Abisirayeli n'Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo bagatabarukana.

17BukeyeSawuli abwira Dawidi ati “Nguyuumukobwa wanjye mukuruMerabu, nzamugushyingira. Ariko rero ujyeumbera intwari,urwane intambara z'Uwiteka.”Kuko Sawuli yibwiraga ati “Ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitiya.”

18Ariko Dawidi abwira Sawuli ati “Nkanjye kubaumukwe w'umwami ndi nde? Kandiubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?”

19Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sawuli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Aduriyeli Umumeholati, aramurongora.

20Hanyuma Mikaliumukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi, babibwira Sawuli arabyishimira.

21Aravuga ati “Nzamumuhaamubereumutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.”Ni cyo cyatumye Sawuli abwira Dawidi ubwa kabiri ati “Uyu munsiurabaumukwe wanjye.”

22Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umvaumwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ubeumukwe w'umwami.’”

23Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugirango biroroshye kubaumukwe w'umwami, kandi ndiumwana w'umukenew'insuzugurwa?”

24Hanyuma abagaragu ba Sawuli bamubwira uko Dawidi yavuze.

25Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’”Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n'Abafilisitiya.

26Nuko abagaragu be bamaze kubwira Dawidi ayo magambo, Dawidi yishimira cyane kubaumukwe w'umwami.

27Igihe kitaragera Dawidi arahagurukaajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukanabya binyita, babishyiraumwamiumubarewabyo wose, kugirango abeumukwe w'umwami. Sawuli aherako amushyingiraumukobwa we Mikali.

28Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikaliumukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.

29Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahindukaumwanzi we iteka ryose.

30Bukeyeabatware b'Abafilisitiya baratabara, kandi iyo batabaraga Dawidi yaritondaga akarusha abagaragu ba Sawuli bose, bituma izina rye riba ikirangirire.