1BukeyeSawuli abwiraumuhungu we Yonatani n'abagaragu be bose ngo bice Dawidi.
2Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburiraDawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondouzirinde, wihishe ahiherereye.
3Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi ahouzabauri, mvuganena we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”
4BukeyeYonatani avuganana se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.
5Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose,ubibonyeurabyishimira. None ni iki gitumaushaka gucumuraukavusha amaraso y'utacumuye,ugahora Dawidiubusa?”
6Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwitekauhoraho, ntazicwa.”
7Yonatani aherako ahamagara Dawidi, amutekerereza ayo magambo yose. Nuko Yonatani azana Dawidi kwa Sawuli, aguma imbere ye nk'uko yari asanzwe.
8Bukeyehongera kubahointambara, Dawidi aratabara arwana n'Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga.
9BukeyeSawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Mazeumwuka mubiuvuyeku Uwiteka ahanga kuri Sawuli.
10Sawuli agerageza guteraDawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukiraamuva imbere rihamaurusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro.
11Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejouzapfa.”
12Nuko Mikali amanuriraDawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga.
13Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu yabo akirambika ku buriri, yendauruhurw'ubwoya bw'ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda.
14Sawuli atuma intumwa gufataDawidi, Mikali arazibwira ati “Ararwaye.”
15Hanyuma Sawuli yongera gutumaintumwa kurebaDawidi, arazibwira ati “Mumuterure ku buririmumunzanire mwice.”
16Nuko intumwa zinjiyemo zisanga cya gishushanyo cya terafimu ku buriri, ku mutwe wacyo hariuruhurw'ubwoya bw'ihene.
17Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumyeumbeshya utyoukarekuraumwanzi wanjye, none akaba acitse?”
Mikali asubizaSawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoyeiki?”
18Nuko Dawidi arahunga, aracika asanga Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Bukeyeahagurukanana Samweli, batura i Nayoti.
19Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti i Rama.”
20Sawuli atuma intumwa gufataDawidi. Zihageze zisangaumutwe w'abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk'umutware wabo, mazeumwuka w'Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.
21Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.
22Bukeyearihagurukiraajya i Rama ubwe, arasukiraku iriba rinini ry'i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?”Umuntu umwe aramusubizaati “Bari i Nayoti i Rama.”
23Nuko ajya i Nayoti i Rama. Mazeumwuka w'Imana amuzahona we, agenda ahanura kugezaaho yagereye i Nayoti i Rama.
24Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanuriraimbere ya Samweli arambaraye hasi yambayeubusa, yirizaumunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”