1 Sam 2:1-36 BYSB2001 - Bible AI

1Maze Hana arasenga ati
“Umutimawanjye wishimire Uwiteka,
Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n'Uwiteka.
Akanwa kanjye kāgukiyeku banzi banjye,
Kuko nejejwe n'agakiza kawe.

2“Nta wera nk'Uwiteka,
Kuko nta yindi mana itari wowe,
Kandi nta gitare kimeze nk'Imana yacu.

3Ntimukongere kuvugaiby'ubwibone bikabije bityo,
Ntimukabeabanyagasuzuguromu byo muvuga,
Kuko Uwiteka ari Imana izi byose,
Kandi ari yo imenyaurugerorw'ibyo abantu bakora.

4Imiheto y'intwari iravunitse,
Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.

5Abari abakungu baraca incuro,
Kandi abari abashonji baradamaraye.
Ndetseuwariingumba yabyaye karindwi,
Kandiuwabyaye benshi aracebye.

6Uwiteka arica, agakiza,
Ashyira ikuzimukandi agakurayo.

7Uwiteka arakenesha agakenura,
Acisha bugufiagashyira hejuru.

8“Akura abakene mu mukungugu,
Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu,
Kugirango bicarane n'ibikomangoma.
Baragwa intebe z'icyubahiro,
Kuko inkingi z'isi ari iz'Uwiteka,
Kandi ni zo yayishinzeho.

9“Azarinda ibirenge by'abakiranutsi be,
Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima,
Kuko nta muntuuzaneshesha amaboko.

10Abarwanya Uwiteka bazavunagurika,
Azabahindiraho ari mu ijuru.
Uwiteka azacira abo ku mpera y'isi imanza,
Kandiumwami we azamuha imbaraga,
Azashyira hejuru ihembe ry'uwo yasīze amavuta.”

11Nuko Elukanaasubiramu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y'umutambyi Eli.

12Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka.

13Kandi abo batambyiuburyo bagenzagaibitambo by'abantu bwari ubu:umuntu wese iyo yatambaga igitambo,umugaragu w'umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy'ingobe eshatu,

14akagitikura mu isafuriyacyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyoumutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo.

15Ndetse batarotsa ibinure,umugaragu w'umutambyi yarazaga akabwiraumuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokerezaumutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.”

16Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinureurabona kujyana ibyoumutimawaweushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oyaurazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.”

17Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.

18Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y'igitare.

19Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira ukoumwakautashye, iyo yajyanaga n'umugabowe gutamba igitambo cy'umwaka.

20Kandi Eli asabiraumugisha Elukanan'umugorewe ati “Uwiteka akugwirizeurubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.”
Nuko basubiraiwabo.

21Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusamainda, abyara abana b'abahungu batatu n'abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akuriraimbere y'Uwiteka.

22Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n'uko basambanaga n'abagore bakoraga ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

23Arababaza ati “Ni iki gituma mukorabene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.

24Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuzaubwoko bw'Uwiteka.

25Umuntu nacumuraku wundi, Imana izamucireurubanza. Ariko seumuntu nacumuraku Uwiteka, ni ndeuzamumwitwariraho?”
Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica.

26Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu.

27Bukeyehazaumuhanuzi w'Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretseumuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw'inzu ya Farawo?

28Sinamutoranije mu miryango yose y'Abisirayeli nkamugiraumutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahayeumuryango wa so, ibitambo byose by'Abisirayeli byokejwe mu muriro?

29None ni iki gituma muteraimigeri ibitambo n'amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye,ukubahaabahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’

30Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Niukurinari navuze yuko ab'inzu yawe n'ab'inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubahaari bo nzubaha, ariko abansuzugurabazasuzugurwa.

31Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n'urugorwa so, he kugirauwo muri mweuzagera mu za bukuru.

32Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, woweuzaboneraumubabaro mu nzu yanjye. Nta n'umwe wo mu nzu yaweuzagera mu za bukuruiteka ryose.

33Kandi nihagiraumuntu waweuzasigara ntamukuyeku gicaniro cyanjye, azatumausubizaamaso imutwe akubabazeumutima. Ab'urubyaro rw'inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse.

34Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubereikimenyetso: bombi bazapfiraumunsi umwe.

35Nzaherako nihagurukirizeumutambyi wiringirwa,uzakora nk'ibyo mu mutimawanjye n'ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y'uwo nimikishije amavuta iminsi yose.

36Nuko bizaba bitya:umuntu wese wo mu nzu yaweuzabaacitse ku icumi, azaza amupfukamira amusabaagafeza n'agatore k'umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpeumurimoumwe w'ubutambyi kugirango mbone agatsima ko kurya.’”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>